У нас вы можете посмотреть бесплатно Ubuhamya bwaririje benshi i Nyanza ya Kicukiro mu ijoro ryo или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2019, habaye ijoro ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro; ryaranzwe n’ubuhamya, inyigisho ndetse n’indirimbo zijyanye no kwibuka ndetse n’amagambo yavuzwe na bamwe mu bashyitsi bakuru. Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 1994, i Nyanza ya Kicukiro haguye Abatutsi ibihumbi ubwo bari bahungiye ku ishuri rya ETO Kicukiro, aho bari bizeye kurokorwa n’ingabo za Minuar ariko zikabatererana bakicwa n’Interahamwe. Mu buhamya bwatanzwe na Spéciose Kanyabugoyi yavuze uburyo Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutakamba ndetse ntibatinye no kujya imbere y’ibimodoka by’abasirikare ba Loni kugira ngo babatabare, ariko bikaba iby’ubusa bakitahira iwabo n’imbwa zabo, nyuma yo kurasa mu kirere bikiza Abatutsi batakambaga. Yavuze uburyo umugabo we Kanyabugoyi Fidele mbere yo kwicwa Interahamwe zamuvugirije induru izindi zikamukwena kuko ngo ikinyamakuru yari yarashinze cyitwaga ‘Kanyarwanda’ cyamaganaga imigenzereze mibi ya Leta ya Habyarimana, kigiye kuzima burundu. Yahungiye muri Eto Kicukiro we n’ababyeyi be ndetse n’abana batanu. Ngo bahagiye bizeye kurokorwa n’ingabo za Loni ariko zirabatererana.