У нас вы можете посмотреть бесплатно TUZA TWARI DUFITE IBANGA KU MUTIMA: Inkuru y’amasaha 24 y’Ingabo 600 z'Inkotanyi или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Uyu munsi tariki 28/12/2025 ubaze umunsi kuwundi ni imyaka 32 yuzuye ifunze neza neza habaye igikorwa cy’amateka cyo kuza mumujyi wa Kigali kw’Ingabo 600 za RPA Inkotanyi zari muri Batayo ya Gatatu zaje I Kigali zirinze abanyapolitiki 28 ba RPF Inkotanyi bagombaga kujya muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye yari yaremejwe n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa RPF Inkotanyi tariki 4/8/1993. Bisa naho izina rya Batayo ritamamaye nk’Umubare w’aba basirikare kuko uyu mubare niwo zamamayeho zimenyekana nk’ingabo 600 zo muri CND bamwe bazitaga akazina k’agahimbano ka “Lukaga” ndetse uzanabyumva abantu bavuga bati umusirikare runaka bati na we yaje muri “LUKAGA”. Iby’iri zina n’andi menshi y’ubutwari bise Inkotanyi 600 zo muri CND si yon kuru naje kubabwira, siyo nkuru rwose, ahubwo aka nyemerera nkubwire amakuru y’amatsiko yo mu masaha 24 ya mbere yaranze urugendo rwabo kuva bava ku Mulindi w’Intwari kugeza binjiye I Kigali hano Kimihurura aho Inteko ishinga amategeko ikorera iruhande rwa Convention Center. Nizere ko ikibyibuka ko iyi Inkuru yanjye yibanda gusa ku umunsi wa mbere izi ngabo 600 z’Inkotanyi ziza I Kigali kuko hari ku itaraiki nk’iy’uyu munsi turiho wa tariki 28/12/1993. Nabikubwiye ko ubu hashize imyaka 32 ufunze neza neza.