У нас вы можете посмотреть бесплатно AMAKURU ARAMBUYE 13 03 2025 или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Kuri uyu wa kane inama idasanzwe y'abakuu b'ibihugu bigize umuryango w'ubukungu muri afurika y'majyepfo SADC; yanzuye ko ingabo z'uyu muryango zihagarika ibikorwa zari zimazemo umwaka wose muri Repubulika ya democracy ya congo. Icyo gihe zari zikamaze zifasha ingabo za kongo kinshasa mu rugamba irimo n'umutwe wa M23. uyu mutwe wavuze ko n'ubwo izi ngabo bari barazitsinze; ariko ngo icyi cyemezo cya SADC bacyakiriye neza. Kuri ubu ngo biteguye inzira y'ibiganiro n'ubutegetsi bwa congo.===== mu karere ka Rwamagana Hari umuryango usaba ingurane z’ubutaka bwabo bwubatswemo idamu rya Nyirabidibiri kuko bamaze kubona ibyangombwa. Uyu muryango uvuga ko babariye abandi ariko bo bakavirimo aho kubera ko uwaruhagarariye umuryango yari muri gereza. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwasabye uyu muryango kugana AKarere kakamufasha ugahabwa ibyo ugenerwa n'amategeko.====== Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba ndetse n’inzego z'umutekano mu karere ka Rutsiro zasabye abatuye mu mirenge ya Nyabirasi, Kivumu na Kigeyo kugira uruhare mu kurinda umutekano kuko ngo hari abazalendo binjiye mu Rwanda ubwo bari bamaze gutsindwa na M23 mu mirwano y’I Goma. Abaturage bo muri iyi mirenge nabo bavuga ko bari maso.==== Inteko ishingamategeko umutwe wa Sena watangaje ko ugiye gushyikiriza guverinoma umwanzuro wo gufata ingamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu kunganira abana bakurikiranweho ibyaha imanza zabo zikihutishwa kandi ubwunganizi bahabwa bugakorwa mu buryo bunoze.ni umwanzuro ufashwe nyuma yo gusesengura raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bagasanga hari ibibazo biri mu butabera buhabwa abana birimo nko kuba urubanza rw’umwana rutinda rukageza igihe abaye mukuru.==== Raporo yiswe World Female Imprisonment List,igaragaza urugero abagore bafungwaho ku isi iratanga impuruza ko umubare wabo mu magereza ukomeje kwiyongera mu magareza ku isi.===== Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu zabo adahuye neza n’uko isura yabo imeze magingo aya, bemerewe gusubira kwifotoza bakayahindurirwa. Iragaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000, umubare w’abagore n’abakobwa bafunzwe wazamutseho 57%, mu gihe uw’abagabo wazamutseho 22% ku rwego rw’isi. Iyi Raporu igaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ab’igitsinagore bafunze ugereranyije n’abaturage bose. Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora rwemeranwa n’ibyasohotse muri iyi rapuro ariko rugahakana ko umubare w’abagore bafunze uzamuka ugereranyije n’uw’abagabo.======= Guverineri w’intara y’uburengerazuba Jean Bosco Ntibitura asanga hari ahakiri intege nke mu nzego z'ibanze zo muri iyi ntara y’Uburengerazuba, nko kwegera abaturage kuko ngo hari ibibazo bimara imyaka myinshi bigaragazwa n'abaturage ariko ngo ntibyitabweho uko bikwiye.