У нас вы можете посмотреть бесплатно IRON DOME , ibisasu birinda ikirere mu Rwanda, Umubano ukaze na Israel igihugu Yezu yavukiyemo или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
U Rwanda na Israel ni ibihugu bibiri bitandukanye cyane, ariko bifite amateka amwe mu mibereho yabyo. Iyo tugeze kuri iyi ngingo, ushatse wavuga ko ari impanga z’amateka. Isi yose irabizi. Wasanga uhise wibaza uti buriya aravuga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Yego rwose aya ni amteka ibi bihugu bisangiye, ariko hari izindi ngingo zihariye. Uti gute rero! Israel yiswe ubutaka bw’isezerano, u Rwanda rwita urwa Gihanga cyahanze Inka n’Ingoma mu rwa Gasabo. Waba warigeze wumva umugabo witwa Ben David Gurion? Uyu ni umunya Israel. Nonese yakoze iki! Aho hashyire akabazo ube uhagaritse gato turakomeza mu kanya. Aha rero niho ngiye guhera mbabwire uburyo Israel yisanze ari impanga y’u Rwanda yaburiye muri Afurika, aka kanya ni ibihugu bihumeka umubano buri segonda. Muti byagenze bite rero! Nange mbahaye ikaze mu kiganiro Intsinzi Connection. Iyi ni Intsinzi TV. Nge nitwa Eric SAFARI. Ikaze nanone. ============ Reka tubanze tunyure mu nshamake ya Israel nuko yamenye impanga yayo u Rwanda. Nyuma ya Jenoside yari imaze gukorerwa abayahudi ikozwe n’Abanazi bo mu Budage mu 1945, Umuryango w’Abibumbye wabonye ko ubu bwoko bushobora kuzashira, maze babemerera ko Palestine bagomba kuyigabanyamo ibice bibiri, hakabaho igice cy’Abarabu n’icy’Abayahudi. Ibi byateje impagarara maze ibihugu byose by’Abarabu birahaguruka bihuriza hamwe, bivuga ko Abayahudi badakwiye kuba muri Palestine, ko bagomba gushakirwa ahandi bajyanwa. Ibi ntibyabujije ko mu 1948, mu byishimo byinshi by’Abayahudi i Tel Aviv, David Ben Gurion yatangaje ishingwa rya leta y’Abayahudi ari yo Israel. Uyu david Ben Gurion ahita Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Isarel. Uyu mugabo rero ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe, Golda Meir, bashinze ikigo kitwa Mashav mu 1958. Abanyarwanda bajya kwiga muri isarel barakizi cyane, kuko cyafashije besnhi kwiga bahembwa muri Israel. Israel yari yongeye kubaho ariko nta ngabo ifite zo kurwanirira ubusugire ndetse n’ imipaka y’ igihugu cyayo. Yahise ishinga igisirikare gitangira ndetse kujya kubohoza abandi bayahudi bari mu bihugu bitandukanye, bitahise bibaha uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cyabo. Mu 1967 ibihugu by’ Abarabu byose byishyize hamwe cyane ibyahanaga imipaka na Israel birimo Misiri, Syria, Jordan, Iraq na Liban, byafashe umwanzuro bivuga ko bigiye gutera Israel, ko abayahudi bagomba kuva ku butaka bwa Palestine. Mu ntambara yamaze iminsi itandatu, bitewe n’uko Israel yabonaga ibi bihugu byose nta na kimwe irusha igisirikare gikomeye, yigiriye inama yo kubitera ibitunguye maze tariki ya 5 Kamena 1967 ihagurutsa ibifaru byayo byose n’abasirikare berekera ku mipaka yose icya rimwe, indege zayo z’intambara izerekeza mu Misiri kuko ariyo yari ikomeye cyane ifite n’ibikoresho byinshi.