У нас вы можете посмотреть бесплатно ICYARO BY PRESENT TRUTH SINGERS или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
KUVA MU MIJYI Ibyaduka byo muminsi y'imperuka 322. Musohoke mu mijyi bwangu uko bishoboka kandi mugure akarima gato muzashobora kugira ubusitani, aho abana banyu bazashobora kubona igikuriro cy’indabyo no kuzīgiraho ibyigisho byo kwiyoroshya no kwera. –2SM 356 (1903) –MC2, 409. 323. Musohoke mu mijyi, ni bwo butumwa bwanjye muri iki gihe. Mumenye neza mudashidikanya ko ubwoko bwacu bwahamagariwe gutura mu bilometero byinshi uvuye mu mijyi minini. Murebye uko umujyi wa San Fransisco umeze ubu, byagira icyo bibwira intekerezo z’ubwenge bwanyu, no kubereka ko ari ngombwa kuva mu mijyi minini. 324. Uwiteka arahamagarira ubwoko bwe kwimukira hanze y’imijyi, bitewe n’uko, ku isaha mutazi, umuriro n’imvura y’amabuye bizava mu kirere byisuke kuri iyo mijyi. Kugendererwa kw’iyo mijyi bizajya bingana n’icyaha cyabo. Mu gihe umujyi uzaba usenyutse, ishyanga ryacu ntirikwiriye kubibona nk’aho ari ibintu byoroheje, ngo bībwīre ko baramutse babonye igihe kibaguye neza, ko na bo ubwabo bakwiyubakira amazu muri uwo mujyi w’umusaka … 325. Abashaka gusobanukirwa n’ibyo bintu bakwiriye gusoma igice cya 11 cy’Ibyahishuwe. Musome buri murongo, maze mumenye ibigiye gutungura imijyi. Musome kandi ipica y’ibigaragazwa mu gice cya 18 cy’icyo gitabo. –MR 1518 (10/05/1906). 326. Ababyeyi b’abagabo n’abagore bifitiye akarima gato n’inzu ibakwiriye abo baba ari abami n’abamikazi. –AH 141 (1894) –FC 134.