У нас вы можете посмотреть бесплатно ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MATARIKI YA 9-10/4/1994 или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MA TARIKI YA 9;10/4/1994 Mu gice giheruka ku biganiro byuruhererekane rugaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi kuva mu ka kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994 twagarutse byihariye ku byaranze amatariki ya 7 niya 8 z’ukwezi kwa kane mu 1994 mu mugambi karahabutaka wo gutsemba abatutsi bose kuburyo Jenoside yabakorewe yahitanye abasaga Miliyoni imwe mu minsi Ijana gusa.Uyu munsi rero ho tugiye Kuvuga ku byaranze Itariki ya 9 niya 10 z’ukwa kane mu 1994. Kuko Iyi Jenoside yabaye izuba riva ku manywa yihangu kandi buri wese areba kuva tariki 7 mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994 .iki ni igice cya 2 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashishije igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze. Ku itariki 9 Mata 1994 Umugambi wo gutsemba abatutsi warakomeje mu gihugu cyose ariko byumwihariko kuri uwo munsi ubwicanyi bukomeye kandi bwuzuye iyicarubozo rihambaye kandi ryo ku rwego rwo hejuru bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za KIGALI Y’UMUGI, KIBUNGO, RUHENGERI NA KIBUYE Ariko hagati aho kuri Uwo munsi Ibihugu byamahanga byatangiye guhungisha abaturage babyo bari mu Rwanda bititaye na Gato ku batutsi barimo bicwa ababanjirije abandi muri ibyo bikorwa n’Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise « Opération Amaryllis »izi ngabo zari ziyobowe na Jenerali Henri PONCET .Izi ngabo rero mu buryo buzwi neza kandi amateka akaba yarabisagaranye zateraranye -Abatutsi mu maboko y’abicanyi mu buryo bukomeye.Iyi Operation Amaryllis twayigarutseho mu kiganiro kihariye twayikozeho kiri hano kuri channel wakongera ukakireba. Kuri iyi Tariki ya 9 Mata, rero nibwo Operation Abafaransa bise « Operation Amaryllis » cyatangiye mu Rwanda kigeza 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe. Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo. Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe no ku muhanda uva ku kibuga cy’indege ugana mu mujyi hagati. Bahasize benshi babasigira Interahamwe. Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa. Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda b’Abatutsi basabye ko abo bashakanye n’abana babo babatwara ariko baranga. Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa. Nyamara, ambasade y’Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari Perezida Yuvenal HABYARIMANA; abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho na Leta yariho n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica. Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata KANZIGA HABYARIMANA umugore wa Perezida Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’U Rwanda bari bayobowe na Majoro Bernard Ntuyahaga.