У нас вы можете посмотреть бесплатно #WITINYA или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
#WITINYA #IMBARAGA Z’AMASENGESHO MUGIHE CY’AKAGA Herode ashaka kwica Petero, marayika aramukiza 1. Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. 2. Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana. 3. Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y’imitsima idasembuwe. 4. Amaze kumufata amushyira mu nzu y’imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyire abantu Pasika ishize. 5. Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana. 6. Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe. 7. Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa. 8. Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.” 9. Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby’ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi. 10. Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw’icyuma rijya mu murwa. Rurabikingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho. 11. Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwategerezaga byose.”