У нас вы можете посмотреть бесплатно Minisiteri y’imari n’igenamigambi, irakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kurushaho kwitabira ibiko или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Minisiteri y’imari n’igenamigambi, irakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kurushaho kwitabira ibikorwa byo kwizigama, kuko arimwe mu nzira zizabageza ku iterambere rirambye. Ibi bikaba binahuzwa n’umunsi mpuzamahanga wo kwizigama wizihizwa buri tariki ya 31 Ukwakira aho insangan aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda igira iti : kuzigama ni inzira nyayo yo kwigira.” Inkuru irambuye na Violette UFITINEMA Yumbe. Buri tariki ya 31 ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizigama . umunsi watangiye kwizihizwa mu myaka y’1924, hagamijwe gukangurira abaturage kuzigama kuko wasanganga beza bagatahira kurya gusa nyuma bakazicwa ninzara kubera kutizigamira. Mu Rwanda umunsi wo kwizigama watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009 ; ari nabwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda y’Umurenge SACCO muri uwo mwaka ; hashyirwaho Koperative zo kuzigama no kugurizanya (SACCOs) muri buri Murenge kugirango abanyarwanda babone serivisi za banki hafi yabo, barusheho kwizigamira kandi ubukungu butere imbere muri rusange. Icyo gihe Mu gihugu cyose hahise hajyaho SACCOs 416 zo mu rwego rwa SACCOs Umurenge n’izindi 47. Ibyo bigabanya ijanisha ry’abanyarwanda batakoranaga n’ibigo by’imari, bava kuri 52.4% bakaba bagera kuri 28.1% gusa kandi umuco wo kwizigama utera imbere mu banyarwanda SACCOs Umurenge zibigizemo uruhare runini. Kuri ubu hizihizwa ku nshuro ya 8 umunsi mpuzamahanga wo kwizigama mu Rwanda; imibare igaragaza ko 89% by’abantu bakuru bakorana n’ibigo by’imari bitandukanye mu kwizigamira ; 72% nibo bafata inguzanyo mu bigo byimari n’amabanki mugihe 9% bakoresha servise zijyanye nubwishingi nkuko imibare dukesha ministeri y’imari n’igebnamigambi ibigaragaza. Mu gushaka kumenya zimwe mu nzitizi zituma bamwe mubanyarwanda batitabira ubwizigame ndetse n’ingamba zihari kumurongo wa telephone twagiranye ikiganiro kigufi na ERIC RWIGAMBA Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’imari muri minsteri y’imari n’igenamigambi. Aho atangira asobanura zimwe mu mbogamizi zituma bamwe batitabira kwizigamira. Nubwo umubare w’abanyarwanda bitabira kwizigamira ugenda wiyongera ; abanyamabanki n’ibigo by’imari nabo barakangurirwa gushyira imbaga muri service zihabwa ababagana kuko kenshi usanga service zihabwa abakiliya iyo zibaye mbi ziza ku isonga mu bidindiza ubwiyongere bw’abanyarwanda bizigamira. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “kuzigama ni inzira nyayo yo kwigira.”