У нас вы можете посмотреть бесплатно Twanze gupfa duteze ibitugu n'ijosi, GAKOKO wo mu Bisesero или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MATARIKI YA 12;13/5/1994 Ishyirwamubikorwa ry’Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi ryakozwe mu minsi 100 rihitana abatutsi basaga Miliyoni imwe .aba batutsi batereranywe na Leta ahubwo ihuruza abandi baturage babahutu ibakangurira gutsemba abatutsi ariko na none nubwo abatutsi batereranywa mu gihugu cyose nta numwe ubitaho ndetse no kubavugira bikaba Icyaha kuburyo mu Isi barimo bari ibivume ibyo rero byatumye benshi muri bo bahundiye ahantu hatandukanye mu Gihugu barasigaye ntayandi mahitamo bafite uretse kugerageza kurwinaho nubwo bari abanyantege nke. Kuko uburyo bwose bari gukoresha birwanaho ntacyo bwari gukora Imbere y’Ibikoresho by’Intwaro z’igisirikare FAR ariko Ntako batagize nubwo bishwe.ubu butwari abatutsi bagaragaje ntabwo amateka azabwibagirwa .gusa uko Inkuru zo kwirwanaho zibarwa kose nta nimwe igera ku batutsi babasesero bari bihariye kuri iyi ngingo.nubwo byagezeho bakocwa ariko bari babanje gusubiza Inyuma Ibitero. Mu kiganiro cyacu cyuyu munsi tugiye kuvuga ibyaranze ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ku ma tariki ya 12 na 13 mu kwa gatanu mu 1994 aho turi bugaruke ku Basesero nubundi.uru ni uruhererekane rw’Ibiganiro bigaruka byihariye ku ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.Iki ni igice cya 19 kuri iyi ngingo. mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze. KU itariki ya 12 GICURASI 1994 Jenoside yakorewe abatutsi yarakomeje mu gihugu cyose kandi ikoranwa Intego nyamukuru iruta izindi ariyo yo gutsemba abatutsi kugirango ntihasigare nuwo kuba inkuru muri uwo murongo rero kuri uwo munsi habaheho UBWICANYI BWAKOREWE abatutsi KURI ADEPR NYABISINDU MURI MUHANGA (hari muri perefegitura ya GITARAMA). Kuva ubwicanyi bwatangira gukomera muri Komini ya Nyamabuye kuva tariki ya 23/04/1994, Abatutsi batangiye guhungira ku rusengero rwa ADEPR Nyabisindu, ruherereye mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga.Kuri urwo rusengero, hahungiye Abatutsi ariko hari hakambitse n’impunzi bakunze kwita iza Kivuye na Nyacyonga zari zarahahungiye zituruka muri amwe mu makomini ya Perefegitura ya Byumba yaberegamo intambara, harimo Komini Kivuye, ari naho iryo zina ryitirirwaga impunzi rikomoka. I Nyabisindu, impunzi zabaye nyinshi ku buryo zari zuzuye mu mashuri abanza y’iryo Torero. Abayobozi ba ADEPR bavanguye izo mpunzi bagendeye ku bwoko,Pasiteri Sagahutu n’undi mugore bicaye imbere y’urusengero, umwe ashinzwe kubarura Abahutu undi ashinzwe kubarura Abatutsi. Izo mpunzi z’Abahutu zavuye i Kivuye na Nyacyonga ndetse n’impunzi zindi zari zaraturutse i Kigali, bazijyanye ukwazo ahantu heza, ndetse zikareba nabi Abatutsi bahahungiye.Muri izo mpunzi z’Abatutsi hari izaturutse mu bice bitandukanye bya Gitarama, hari n’izaturutse Kibilira. Impunzi z’Abahutu zari aho zagiraga uruhare mu kuzana ibitero byazaga kwica Abatutsi buhoro buhoro, kugeza ku munsi wa nyuma babarimbura bose. Hakozwe ibikorwa bibi byo gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse bagahamagara abana bato ngo baze kureba uko ibyo bikorwa bigenda, bamwe muri abo bana bagahatirwa nabo gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato. Mbere y’uko Abatutsi bicirwa kuri ADEPR, haje Perefe wa Gitarama Major Ukurikiyeyezu, Superefe Misago Rutegesha Antoine akaba yari na Visi Perezida wa mbere ku rwego rw’igihugu w’Ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu ryitwaga CDR, bari kumwe na Pasteur wa ADEPR Nyandwi Enoki, bavuga ko izo mpunzi z’Abatutsi zigomba kujya ahitwa mu Misizi kuko niho bateganyaga kujya kuzicira kure y’umuhanda, hitaruye umujyi. Bashoreye izo mpunzi, abicanyi baziherekeje n’intwaro za gakondo ziganjemo amashoka, imodoka imwe ibajya imbere, indi inyuma bagenda kaburimbo yose berekeza mu mujyi wa Gitarama. Umuhanda wose bagendaga bicamo bamwe bakabajugunya mu miferege y’umuhanda itwara amazi y’imvura.