У нас вы можете посмотреть бесплатно JEAN Baptiste byumvuhore - NTUZAGIRE IBYAGO BYO... (Lyrics ) - Album XI Rugerofatizo, - Mai 2020 или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
NTUZAGIRE IBYAGO BYO Iyo, Iyo uronda uturere, Ukarondaronda amoko Ukavangura imyemerere Uba wishyira mu ikasho Iyo, Iyo wishe uwo wangaga Usigarana ishusho ya nyuma Atakamba ati « mbabalira » Ikazaguhora i bwonko R/Ntuzagire ibyago byo kwica Kuko uwica aba yikururiye umuvumo Agaca ukubiri n'amahoro ayakeneye Ngiyo impanuro Iyo, Iyo wiciwe nawe Ukamumenya ubiri inyuma Ukamwicira abe na we Wibwira ko uruhutse Iyo, Iyo abonye ko umubabaje Na we apanga ibirengejeho Umwe none n'uwundi bukeye Inzigo zikarandaranda R/Ntuzagire ibyago byo guhora Kuko uhora aba akeka ko yoroherwa Kandi ahubwo aba awikoreye umusaraba Ngiyo impanuro Iyo, Iyo habaye akaduruvayo Cyangwa se mu ntambara Ugasahura bagenzi bawe Uba uhasebeye cyane Iyo, Iyo ugaburira abana bawe Ibyo undi mugabo yaruhiye Uba ubatamika umuruho Uba ubaraze ubujura R/Ntuzagire ibyago byo gusahura Kuko ibisahu birasama icyo kimenye Bugacya biyoyoka wowe ukamwara Ngiyo impanuro Iyo, Iyo ubayeho wilinda Kwiteranya n'ababi ubizi Ukaba nka Ntibinturukeho Uba ufite ububwa cyane Iyo, Iyo uli umucamanza Warayize amategeko cyane Ukarya bitugukwaha Uba ubaye ikigwali R/ Kuko kuba aha ku isi si ukuramba Kuyibaho ni ukuba ingirakamaro Ni ukubaho urangwa n'ibikorwa byiza Ngiyo impanuro Iyo, Ufite ufite intimba ku mutima Ukaniharira umuti uyivura Biyizitira kuzakira Kugeza umenye iryo banga Iyo, Iyo urwango rwakurenze Rugukorera umusemburo Ukagutera ibirwara Abahanga bakabiyoberwa Ntuzagire ibyago byo guhora Ntuzagire ibyago byo kwica Ntuzagire ibyago byo gusahura Ntuzagire ibyo gupfa uhagaze Ntuzagire ibyo kuraga umuvumo Ntuzagira ibyo guca imanza mbi Ntuzagire ibyo kuba ikigwali