У нас вы можете посмотреть бесплатно Inkuru yo kwicwa kwa MISS JEANNE NUBUHORO или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Jeanne Nubuhoro Nyampinga w’u Rwanda wo muri 1993 ,ni umukobwa Jean Munyankindi na Mediatrice Nyiramadadari mwene Murekezi wa Ndayishimiye ba Byabagabo ba Rugenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende wa Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro Cyamatare w’Ibwambi bw’u Rwanda. Mu mwaka wa 1992 Miss Nubuhoro Jeanne na nyina bahugiye I Burundi ,kubera umutekano wari muke mu Rwanda bagezeyo ,uyu mukobwa wigaga mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Byumba, yahise yiyamamariza mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi ahita aza mu myanya y’imbere atorerwa kuba igisonga cya Nyampinga w’u Burundi. Miss Nubuhoro Jeanne niwe mukobwa w’umunyarwandazi watowe muri ayo marushanwa yabaye mu ibanga rikomeye, abereye muri Hoteli ya Meridien . Mu mamwaka 1994 mu gihe igihugu cy’u Rwanda cyari mwicuraburindi , Miss Jeanne Nubuhoro yiciwe Caraes Indera aho we n’umuryango we bari bahugiye . Uyu mukobwa yishwe hashize iminsi 6 gusa Ingabo za MINUAR zarindaga Indera zihavuye zitaye impunzi z’Abatutsi zari zahahugiye mu maboko y’Interahamwe. Kuva ku ya 11 Mata , abasirikare ba MINUAR bagenda ,Abatutsi bari bahugiye kuri Caraes Ndera bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata ,ariko Interahambwe zirabaganza. Interahamwe zahise zinjira aho abandi Batutsi bari bahishe muri Carees I Ndera ,zihita zimenya Miss Nubuhoro Jeanne ,zihita zimusohora hanze zihita zimwica urupfu rwagashinyaguro zimwicana na nyina Nyiramadadari Mediatrice hamwe n’abavandimwe be babiri aribo Pouline Munyankindi na Fidèle Munyankindi. Mu 2017, Mudahunga Jean Marie, musaza wa Nubuhoro Jeanne, yabwiye itangazamakuru ko mushiki we yishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside, ngo mu buhamya bwatanzwe n’abarokokeye i Ndera hari abahamya ko interahamwe zavanye uyu mukobwa mu bandi zimukorera iyicarubozo. Ngo interahamwe zamujombaguraga ibyuma zikanamubwira zimwishongoraho ko ‘ari we Nyampinga w’u Rwanda’. Ati: “Ibyo kuba Miss byatumye ahigwa cyane, yarabizize cyane, abatanze ubuhamya mu barokokeye i Ndera bavuze uburyo mushiki wanjye bamukuye mu bandi baramushinyagurira, bamujombaga ibyuma, bamukoreye ibintu byinshi bibi.” Mu muryango wa Nubuhoro Jeanne hasigaye abana batatu mu bana umunani, bamwe bishwe muri Jenoside abandi bapfa urupfu rusanzwe mu myaka yashize. Iwabo aho bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo haje guhinduka amatongo. Miss Uwera Dalila ni Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda kuko yatowe mu Ukuboza 1993 [nyuma ya Nubuhoro Jeanne], icyo gihe yahatanye n’abakobwa makumyabiri mu birori byabereye kuri Hotel Chez Lando.