У нас вы можете посмотреть бесплатно Ubusobanuro Bwamazina: ADELAIDE, Amazina agezweho wakwita Umwana, Duhuza amazina mu rukundo% или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Adelaide ni umuntu uhubuka kandi utagira icyo yitaho kandi akagira n’akavuyo. Arafungutse kandi akaba umunyamatsiko, ubuzima ntabukomeza kuko aba abufata nk’umukino umuntu akina atazi niba atsinda cyangwa atsindwa. Akunda ingendo zigamije kwishimisha, ikintu cyose kimubuza kwishimisha mu buzima bwe ntaba agishaka mu nzira ye ahubwo aba yumva yakwigenga kandi agakora ibyo ashaka bitewe n’icyamushimisha. Ikirenze kuri ibyo kandi, Adelaide ahorana ibisubizo ku bibazo byose bishoboka ushobora kumubaza. Afite uburyo azi gukurura abantu ndetse bikanamuha isura y’umuntu ugaragara kurusha abandi muri sosiyete runaka. Adelaide atangirira ibintu byinshi icyarimwe nyamara ugasanga birangiye nta na kimwe muri byo abashije kurangiza, aba ashobora kugira agahinda kenshi mu gihe abandi bantu batekereza ko ari umunyamahoro uhora useka, iyo ari mu bihe nk’ibi aba yumva akeneye inshuti zimuhora hafi. Iyo akiri umwana, Adelaide aba akeneye umuntu uhora amureberera kuko aba aria kana gato k’agakobwa kavuga amagambo menshi, gafite ubwenge kandi gakunda kuzerera kandi aba ashobora gutinyuka kuvuga ibijyanye n’iby’imibereho yerekeranye n’imibonano mpuzabitsina akiri muto, bishobora kuba bibi iyo amaze gukura igihe nta wamukeburaga yari afite akiri umwana. Aba akunda gutekereza ibintu byinshi nyamara bitabaye, niyo mpamvu kumujyana mu bijyanye n’ikinamico biteza imbere imitekerereze ye nk’umwana. Adelaide akunda imikino, kwishimira ubuzima akora ibimushimisha ndetse no kuvugisha abantu. Akunda impinduka ndetse no gukora ingendo. Mu rukundo, arakunda cyane kandi ashobora gukunda umuntu abonye bwa mbere kandi akamukundira impamvu zidafatitse cyane. N’ubwo bimeze bityo ariko, Adelaide urukundo rwe ntiruramba, nk’uko ruza vuba ni nako ruguruka vuba rugashira. Akunda kubabaza uwo bakundanye (heartbreaker) gusa aba yumva atanabaho adafite umukunzi. Adelaide mu bijyanye no guhitamo imirimo, ntatekereza ikintu kimwe ngo yumve nicyo ashaka gukurikira ahubwo ahora ahinduranya. Mu bimukurura vuba harimo ubucuruzi, kwamamaza, itangazamakuru, kuba umunyarwenya, ubwubatsi cyangwa gukora mu ndege.