У нас вы можете посмотреть бесплатно Muniba Mazari - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP119 или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Umudamu urenze watumye abantu bamenya ko rimwe na rimwe ibibazo bitagomba kutubuza umuzenero wacu, amenyesha benshi igisobanuro cyo kubaho. Rahim Yar Khan (Muniba Mazari) yavutse 3 Werurwe 1987(age 33), Se yari umuhanzi kandi yakuriye muri Pakisitani. Muniba mu buto bwe yize mu ishuri rya gisirikari, nyuma aza kujya muri College mu mujyi w'iwabo, 2005 afite imyaka 18 gusa ababyeyi be bamuhatiye gushaka, bamushyingira kungufu Khurram Shahzad wari umuderevu w'ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Pakisitani none ubu ni umuderevu w'indege z'ubucuruzi zigenga. Muri 2008 tariki 27 Gashyantare we n'umugabo we bakoze impanuka ikomeye, Akimara gukora impanuka Muniba yajyanywe kwa muganga, amara imyaka 2 mu bitaro yitabwaho ariko kubera ukuntu yari yavunaguritse cyane, byamuviriyemo kuba paralyse mu gice cyo hasi. Icyo gihe muganga we yamubwiye ko atazongera kubasha kubyara, atazabasha no kwicara ndetse no kugenda, kuva ubwo kugeza n'uyu munsi agendera mu kagare. Muniba afite impamyabumenyi y'icyiciri cya 2 cya kaminuza mu bugeni. Ni umumama w'umwana umwe akaba yarabashishe no gushaka undi mwana arera w'umuhungu yahaye izina rya Nael. Nyuma gato yo kuva mu bitaro yakomeje kwitabwaho na nyina umubyara, ibi byahungabanyije cyane umuryango ndetse biba intandaro y'uko ababyeyi be batandukana muri 2011, Aha hari nyuma y'imyaka 4 akoze impanuka. Muniba yakomeje guhura n'ibibazo. Umugabo we yabonye umugore we ahuye n'ibyo bibazo atangira kumubanira nabi aramutoteza cyane kugeza ubwo batandukanye byemewe n'amategeko muri 2015. Muri 2017, umugabo we yamureze mu rukiko asaba ko bamuha miliyoni 10 z'indishyi kubera ko ngo yamusebeje mu binyamakuru aho Muniba yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho nuburyo umugabo yamutaye, akamutana ibibazo, Umugabo byaramurakaje cyane arangije amujyana mu rukiko. Ikirego cyaje gufata ubusa kuko cyashyizweho iherezo muri Mutarama 2018 Muniba Mazari yabaye icyamamre nyuma yo kwiyakira agatangira kuririmba, agatangira kugira inama abantu, aza no kubona amahirwe yo gukora kuri TV atangira kwigaragaza abantu baramukunda cyane, kubona umuntu ufite amateka ameze gutyo, wiyakiriye akaba ari nawe wigisha abantu kubaho bishimiye ubuzima ni ibintu byakoze ku mitima ya benshi. Yatangiye ashyira amashusho kuri YouTube Muri Kanama 2017, ibi byatumye amenyekana cyane ndetse muri Kamena 2019, Minisitiri w'intebe wa Pakistan yaje kumva inkuru ye aza kumutumaho baraganira, ari nabwo yaje kujya mu kanama k'urubyiruko ku rwego rw'igihugu. Icyo gihe yabifatanyaga no gushushanya, igishushanyo cyambere Muniba yakoze cyari igitanda cyo kwa muganga yashushanyije. Yagiye yitabira amamurikagurisha y'ibihangano za Dubai n'ahandi, abantu bagakunda ibikorwa bye. Yizera ko umunezero nyawo udashingiye ku ntsinzi, amafaranga, izina, no kuba icyamamare ahubwo biri mu gushimira no kubifata nk'amahitamo aza mbere y'ibindi byose. Yafashije benshi guhindure imyumvire, abamukurikira benshi banyurwa n'amagambo ye, yabahinduriye ubuzima nawe yahindura ubwawe. Ni umwe mubagore bahuye n'ibibazo ariko babasha kwiyakira, abasha kumva ko ibikubayeho byose biba bifite impamvu yabyo kdi uko waba ubayeho kose uri mu mugambi w'Imana. Yasobanukiwe n'icyo ibyishimo aricyo ndetse anasobanukirwa n'igisobanuro nyacyo cy'ubuzima, ibikubaho byose ntibikakubuze kubaho ubuzima bwawe kdi neza wishimye kuko nutabubaho ntawundi uzabukuberaho, ibitakwishe nibyo biguha igisobanuro nyacyo cyo kubaho. Uyu munsi aza mu myanya y'imbere mu bagore bavuga rikijyana ku isi.