У нас вы можете посмотреть бесплатно DORE INZIRA IGANISHA MU BYAHA, N'UBURYO BWO GUTSINDA IBISHUKO. BURYA INKOMOKO Y'IBYAHA NI IMWE! или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
AMASOMO YO KU CYUMWERU CYA 1 CY'IGISIBO Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 2, 7-9; 3, 1-7a) Igihe Uhoraho Imana yaremaga ijuru n’isi, yabumbye Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari yahanze. Ibaza umugore iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?» Umugore asubiza inzoka ati «Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho, naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti ‘Ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho, ejo mutazapfa.’» Inzoka ibwira umugore iti «Gupfa ntimuzapfa! Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka maze mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.» Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya. Nuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa. Iryo ni Ijambo ry’Imana. Zaburi ya 51 (50),3-4, 5-6ab, 12-13, 14.17 Inyik/ Nyagasani, tugirire imbabazi kuko twagucumuyeho. Nyagasani, tugirire imbabazi kuko twagucumuyeho. Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze. Koko nemeye ibicumuro byanjye, icyaha cyanjye kimpora imbere. Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, maze ikibi wanga mba ari cyo nkora! Mana yanjye, ndemamo urnutima usukuye, maze umvugururemo ibitekerezo biboneye. Ntunyirukane ngo unte kure yawe, Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge. Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe Kandi unkomezemo umutima wuje ineza. Nyagasani, bumbura umunwa wanjye, Maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe. Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 5, 12-19) Bavandimwe, icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose kuko bose bacumuye…Koko rero na mbere yuko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza. Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’lmana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe: kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gucibwa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi zigeza ku butungane. Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umutu umwe Yezu Kristu. Bityo rero nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe, kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane. Iryo ni Ijambo ry’Imana. Ivanjili Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 4, 1-11) Muri icyo gihe, Yezu amaze kubatizwa ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi. Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza. Nuko umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’lmana.’» Nuko umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana ijugunye hasi; kuko handitswe ngo ‘Izategeka abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ‘Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’» Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo, nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numpfukamira ukandamya.» Yezu aramusubiza ati «Igirayo Sekibi, kuko handitswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, ube ari We uzakorera wenyine.’» Umushukanyi amusiga aho. Ubwo abamalayika baramwegera, baramuhereza. Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.