У нас вы можете посмотреть бесплатно INSIGAMUGANI: "Agenda nk'Abagesera" или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
INSIGAMIGANI: AGENDA NK’ABAGESERA Cyirima Rugwe, umwami wategetse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1345-1378. Uyu mwami abarirwa mu bami b’umukenke. Cyirima Rugwe azwiho kuba yarateye u Bugesera akabutsinda agacyura umugore w’umwami Nsoro Bihembe wategekaga U Bugesera. Uwo mugore yacyuye yitwaga Nyankuge. Uyu Nyankuge ni we waje kubyara Kigeri Mukobanya, waje kuzungura Cyirima Rugwe ku ngoma. Yashyizeho itegeko ribuza abagabekazi kongera gushaka abagabo. Ngarutse ku mwami Nsoro Bihembe nari maze kubabwira, uyu we yategetse U Bugesera mu gihe kimwe n’icyo umwami Cyirima Rugwe yategetsemo u Rwanda, muri wa mwaka wa (1345-1378). Uyu mwami Nsoro wategetse u Bugesera azwiho kuba yaragiriye impuhwe Cyirima Rujugira, ubwo ingabo ze zitwaga “Imanzi” zari zimaze gutsinda iza Rujugira zitwaga “Imanga”, akanga kumwica ahubwo akamuhisha kugira ngo ingabo ze ari Imanga zitaza kumubona zikamwivugana. Uyu mwami Nsoro Bihembe kandi azwiho kuba yarakundaga kubuguza ari na byo byamurangaje kugera ubwo Cyirima Rugwe amutera akamunyaga umugore we Nyankuge. Nsobanura amwe mu mateka ajyanye n’abami Nsoro Bihembe wo mu Bugesera na Cyirima Rugwe wo mu Rwanda, nifashishije igitabo kitwa “IBIRARI BY’INSIGAMIGANI, igitabo cya mbere, icapisho ryacyo rya gatatu, kikaba igitabo cyatangajwe bwa mbere mu mwaka wa 1980, iri capisho rya gatatu ryo ryatangajwe mu mwaka wa 2005, n’icyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo. Iki ni nacyo gitabo ngiye kwifashisha mu kubagezaho Insigamigani igira iti: Yagiye nk’Abagesera, agenda nk’abagesera, Kugenda nk’Abagesera, yakomotse ku mugaragu w’umutoni witwaga Muganza w’Umwami Nsoro. Iyi ni Itsinzi Tv. Jye wabateguriye iki kiganiro nkaba ngiye no kukibagezaho nitwa Eric SAFARI. Mu kiganiro giheruka twabonye ubusobanuro bw’insigamigani n’ingeri z’insigamigani ziriho. Aho twabonye ko hari insigamigani Nyirizina na Nyitiriro. Ni bwo usanga hari imvugo zikoreshwa cyane mu buzima bwa buri munsi, umunsi ku munsi mu mibereho y’abanyarwanda, akaba yarakomotse ku bantu bazwi n’ahantu hazwi mu mateka. Mu buzima bw’ikiremwamuntu amateka ni uburyo bwo kumenya ibintu n’abantu byabanjirije ibiriho n’ibyabiranze, haba mu buzima ndetse n’imitekerereze, hakiyongeraho kandi kumenya uruhererekane rw’ibintu n’abantu bihuzwa n’ibisanzwe mu gihe tugezemo. Urugero rufatiye ku mateka y’u Rwanda mu gihe cy’abami, iyo ubonye umuntu mwari kumwe ahantu runaka mutakiri kumwe, akagenda atamenyesheje abo bari kumwe, nibwo wumva bagize bati: “Yagiye nk’Abagesera.” Iyi ni imwe mu mvugo zimaze kumenyerwa mu Rwanda, gusa burya ni imvugo ifite inkomoko izwi mu mateka y’U Rwanda. Agenda nk’Abagesera: Uyu mugani, mu kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye, ni bwo bavuga ngo: «Agenda nk'Abagesera». Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza, wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera, ahayinga umwaka w'i 1400, umwami w'i Rwanda Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe, witwaga Nyankuge nyina wa Kigeli Mukobanya, nkuko twabibonye, ari bwo mu Rwanda bahimbye umugani ngo : « Umwami uraguza yatsinze ubuguza" (bavuga ko Nsoro yahugiye mu gisoro na we Rugwe agahora araguriza gutsinda u Bugesera).