У нас вы можете посмотреть бесплатно Gen.IBINGIRA ati:Bibiliya ibuzanya kuramukanya Amashyo..?Umwanzi wa mbere ni ugukura ku rurimi rwawe или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Muteshwe kuramukanya by'i Rwanda namwe ngo yesu ashimwe, Imana ishimwe,....! Generali IBINGIRA ati: Nyereka Umurongo Muri Bibiliya ubuzanya kuramukanya Amashyo! Buriya umwanzi wa mbere ni ugukura ku rurimi rwawe. Ubwo yatangaga Ikiganiro Muri Gahunda yo #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Generali Ibingira, umwe mu ngabo Nkuru z'Igihugu cy'u Rwanda uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yahanuye Benimana kwita ku rurimi rwabo rw'#Ikinyarwanda, bakagitoza abana babo no mu masomo biga, ndetse yitangaho urugero uburyo umwana we yagombye gufata umwanzuro wo kumushakira umwalimu wihariye w'ikinyarwanda kuko ngo yari amaze kubona ko yari yaratwawe n'ibyongereza gusa Kandi Ari umunyarwanda. Iyi Ngabo ifite ibigwi byinshi mu ngabo z'u Rwanda yanakebuye Benimana Benirage uburyo guca kuri kirazira bitabura kugira ingaruka nk'uko UMUCO ubivuga. Aho yitangiye ubuhamya bw'uko igihe we na bagenzi be bari ku rugamba bisanze mubihe bibi by'inzara bakaza kugera ahantu Hari akariba k'amazi Kari gafite Umutware w'ikinyamasyo (Akanyamasyo) Umusaza wari uhatuye akababuza kuzakarya Kuko umunsi bakariye ko iryo riba rizakama Kandi ariryo ryari ritunze abo Muri ako gace kose. Gen. Ibingira ati: abo twari kumwe barakariye njye sinakarya Kandi ariko Koko bwakeye rya riba ryakamye. Aboneraho gukebura Abantu kutazirura ibizira KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO. #Kwibuka30, Kwibuka Twiyubaka ni Tukongera Kwiyubakira ku Muco Wacu. Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO. Vunyisha mu Bicumbi kuri: 0788514177/0725520312 Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO. Kurikira ikigisho cyose witonze aha 👇🏿 • Gen.IBINGIRA ati:Bibiliya ibuzanya kuramuk... Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda #MugangaRutangarwamaboko, #UmupfumuMukuruMuBicumbi, #Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco, Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire. Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO: Tel:+250788514177/+250725520312, Whatsapp: +250733090143. Kigali, GISOZI, KG 774 Street.