У нас вы можете посмотреть бесплатно 47. Mpagaze Ku Nkengero Ya Yorodani By Cantate Domino SDA Choir _ Official 2025 или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Indirimbo «Mpagaze Ku Nkengero Ya Yorodani» yagaragaye bwa mbere mu mwaka w' 1787 mu gitabo cya Jonh Rippon cy'indirimbo rusange zo guhimbaza Imana, aho yagaragaye idafite inyikirizo (gusubiramo) nk'uko tuyimenyereye, imvugoshusho y'igereranya ry'igihe Abisirayeli bo mu gihe cya Yosuwa bambukaga uruzi rwa Yorodani bagasanga inkengero z'uruzi zarengewe n'umwuzure (Yosuwa igice cya 3). Uwiteka yahagaritse amazi y'uruzi ntiyongera gutemba amanuka kugira ngo Abisirayeli bashobore kwambuka bagere mu gihugu cy'i Kanani. Nk'uko isezerano ry'uko Isirayeli yagombaga kugira igihugu bakakibamo iteka ryari ikigombero _ gukurikira uko Uwiteka abayobora muri byose_ Kubara 32: 11, 12 ; ugusohora kudakuka kw'isezerano ry'Imana ry'uburuhukiro, kugira byinshi, n'imibereho myiza mu gihugu, rizasohorezwa mu isi nshya, ubwo tuzaba tubatuwe ku cyaha n'ingaruka zacyo. Muri icyo cyerekezo, nk'Abakristo, ibyiringiro byacu bishingiye ku isezerano rya Kristo ko azagaruka, kandi ko nyuma y'imyaka 1000 turi mu ijuru, azimika mu isi yagizwe nshya ubwami butazahanguka. Uku kuzaba ari ugusohora kudasubirwaho kw'amasezerano yose ajyanye n'igihugu. Ibyahishuwe 21:1-8 Turashimira abagize uruhare mw'ikorwa ry'iyi ndirimbo mu majwi, by'umwihariko Mme Kaneza Eliane ku musanzu we ukomeye washoboje Cantate Domino SDA Choir mu gukora amajwi y'iyi ndirimbo. Imana ibimuhere umugisha. Imana ihire imitima y'abumva ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, kugeza ubwo tuzataha iwacu. Amen Ukeneye kutwandikira wanyuza ubutumwa bwawe kuri cantatedominoinfo@gmail.com