У нас вы можете посмотреть бесплатно MINEDUC: Abataratsinze ibizamini bisoza ayisumbuye bazoroherezwa gusubiramo или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi. Nyuma y’uko abagera kuri 21.4% batazabona diplome, MINEDUC yemereye abifuza gusibira cyangwa kwiyandikisha kuzakora ibizamini by’abakandida bigenga (candidat libres) ko batangira kubisaba. Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagize ati “Umwana wese uzashaka gusubira kwiga mu wa gatandatu(wisumbuye) tuzabimufashamo, umuntu wese umuntu wese uzabishaka tuzabimufashamo.” Ati “Icya kabiri hari uburyo abantu bafata ikizami batari mu ishuri, byitwa ‘Candidat libre’, abazabihitamo hari ibigo turi gukorana na byo kugira ngo bijye bifasha abo bana, natwe ubwacu nka Minisiteri hari za video twashyizeho kugira ngo zibafashe bitegure bongere bakore icyo kizamini. Ibyo ni ibintu 2 byafasha abo batashoboye gutsinda.”