У нас вы можете посмотреть бесплатно #WariUziko или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Victoria Nganyira Mukantagara umunyamakuru wakoreye #RadioRwanda kuva mu mwaka w’1964 agasezera kumugaragaro mu mwaka wa 2009, yari azwi cyane mu Biganiro bya Wari uzi ko , BANA TUGANIRE na JYA MBERE MWARI W’U RWANDA. Victoria Nganyira yakundaga kwiyita (Vigitoriya Nganyira) yitabye imana tariki 3 Kanama 2010 mu bitaro bya Kanombe mu mujyi wa Kigali. Icyo gihe umuryango we wabwiye itangazamakuru ko yazize uburwayi ataramaranye igihe, aho yari afite ikibazo cyo kudahumeka neza. Mu buzima bwe yaranzwe no gukunda akazi cyane, yari yaravukiye mu karere ka KAMONYI mu mwaka w’1940, amashuri abanza ayigira n’ubundi muri aka karere, ayisumbuye aakomereza mu Burengerazuba bw’U Rwanda ku Gisenyi ahitwa i Muramba mu ishuri Nderabarezi. Vigitoriya Nganyira hari indi mirimo yakoze mbere y’uko aba umunyamakuru, aho yigishije umwaka umwe nyuma y’aho aza gutangira akazi k’itangazamakuru mu mwaka 1964 mu kwezi kwa munani. Victoria NGANYIRA umaze imyaka icumi yaritabye imana, yasize abana 7 barimo 1 ukora umwuga w’itangazamakuru. Uyu uri ku ifoto ni nyakwigendera Victoria Nganyira wamumenye cyane muri Bana Tuganire na Wari Uzi Ko.