У нас вы можете посмотреть бесплатно NTUKABIKORE covered by Jean Pierre NDAGIJIMANA (Official Video) или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Praise and worship songs For any support REACH US ON : +250724860876 Iyi ndirimbo ishingiye ku gice cy'inkuru ya Aburahamu asabira isodomu ngo Imana itaharimbura. Ntabwo Ari inkuru yose ya Aburahamu, ahubwo namwe mu mugambo twifashishije avuga inkuru y'Aburahamu, Asabira Sodomu ndetse Sodomu ikaza kurimbuka kubw'ikibi cyari muri uwo mudugudu. [16]Abo bagabo barahaguruka baragenda, berekeza amaso i Sodomu, Aburahamu arabaherekeza. [17]Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora? [18]Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw'ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we. [19]Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n'abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y'Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.” [20]Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw'abarega i Sodomu n'i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane, [21]ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw'abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.” [22]Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere y'Uwiteka. [23]Aburahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n'abanyabyaha? [24]Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw'abakiranutsi mirongo itanu bahari? [25]Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n'abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n'abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w'abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.” [26]Uwiteka aramusubiza ati “Nimbona i Sodomu abakiranutsi mirongo itanu bari muri uwo mudugudu, nzahababarira hose ku bwabo.” [27]Aburahamu arongera aramubwira ati “Mpangaye kuvugana n'umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n'ivu gusa. [28]Ahari ku bakiranutsi mirongo itanu hazaburaho batanu, uzarimbura umudugudu wose, kuko habuzeho batanu?”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo ine na batanu.” [29]Arongera aramubwira ati “Ahari hazabonekamo mirongo ine.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo mirongo ine.” [30]Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, nanjye ndavuga. Ahari hazabonekamo mirongo itatu.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo itatu.” [31]Aramubwira ati “Dore mpangaye kuvugana n'umwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo makumyabiri.” [32]Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo cumi.” [33]Uwiteka arigendera, amaze kuvugana na Aburahamu, Aburahamu asubira iwe. Intang 19:1-29