У нас вы можете посмотреть бесплатно KANGUKA YO KU WA GATANDATU - 3 HOURS NONSTOP или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
"Uwiteka Nyirimpuhwe; Databuja wuje urukundo n’imbabazi: Uyu mugoroba, abana bawe dukubise amavi y' imutima n' ay' imibiri hasi, tuguhaye icyubahiro kigukwiriye. Tuzamuriye hamwe ukwizera kwacu; Nyaguhora ku ngoma wo gahezagirwa, kubohoka no gutabarwa byacu, biri mu bushake bwawe n’imigambi yawe myiza kuri twe. Turagusabye ngo iri joro ube hagati yacu; twumve imirindi yawe igendagenda muri iyi ngando turyamyemo; abadayimoni b’indoto mbi, ab' uburwayi, ab' ibigeragezo, umubabaro n' agahinda bahunge mu izina rya Yesu Kristo. Papa, Papa, Papa, reka iri jambo ryawe rimanukiye mu kanwa k' umugaragu wawe ribe inkota ityaye y’amugi ane; ritwike imigambi yose ya Satani; rice iminyururu yose itugose y' abadayimoni; tuve muri iyi sayo y’umubabaro, agahinda n' amaganya; twambuke hakurya twinjire m' umunezero, ibyishimo, n' amashimwe. Databuja wera Mwami w' abami, turagushimiye cyane kubwo kutugarurira imigisha yoose Satani yari yaratunyaze. Natwe abana bawe tukurahiriye ko tuzakwitura tuvuga ineza yawe; tubwira abandi uko ukiza, uko uruhura, n'uko utabara. Byose tubisabye twizeye, mu izina ryera, kandi rikomeye, rya Yesu Kristo, Umucunguzi wacu. Amen".