У нас вы можете посмотреть бесплатно VIDEO Archive: Igisirikare mu Rwanda, 1961 или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
AMATEKA Y’IGISIRIKARE MU RWANDA U Rwanda ni igihugu kimaze imyaka irenga 1000 kiriho rwose si Igihugu kibayeho ejo ahubwo abanyarwanda ni ishyanga rimaze igihe kirekire mu isi ntabwo ari abejo rwose.rero nkuko byabayeho mu myaka y’amateka y’intamabara hose mu Isi abantu baranzwe no kurwana intambara nyinshi rero n’u Rwanda ndeste n’abanyarwanda nabo ni abantu bamenyekanye cyane mu ntambara zagatangaza zo kwagura no kurinda ubwami bwabo mu myaka yak era cyane.mu karere bari abi intwari ku rugamba bari agantangaza rwose.ariko mu gihe abakoloni ba badage bageraga mku Rwanda ibyingabo z’u Rwanda n’umwami byateshejwe agaciro bigabanywa imbaraga ;ababiligi bo b asimbuye Abadage babikuraho burundu. Kugeza ubwo mu myaka ya 1960 nubundi aba bakoloni babiligi aribo bongeye kurema igisirikare cy’u Rwanda kigezweho cya FAR ubwo ni mu bihe u Rwanda rwabonaga Ubwigenge. Igisirkare cya FAR cyabayeho ku butegetsi bwa KAYIBANDA na HABYARIMANA kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo cyagiraga uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bikakivirimo gutakaza intambara cyari gihanganyemo n’Ingabo za RPA Inkotanyi yaririmo Ikora ibishoboka byose mu kubohora u Rwanda.Igisirikare cya FAR cyarasenyutse burundu maze abari bakigize bahungira muri Congo ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi irahagarikwa. Nyuma yo guhagarika Jenoside rero Ingabo za RPA Inkotanyi zari zimaze kubohora u Rwanda zahujwe n’abahoze mu gisirikare cya FAR batashinjwaga ibyaha bya Jenoside maze mu buryo bwuzuye hatangira ikiragano gishya mu mateka ya Gisirikare mu Rwanda ndetse igisirikare gihabwa izina rishya rya RPA. Gusa nyuma cyaje guhindurirwa Izina kitwa RDF(RWANDADEFENSE FORCE). Rero inzira byaciyemo kuva igisirikare cyashingwa mu mateka y’u Rwanda kugeza uyu munsi niyo ngingo tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyuyu munsi. Muri make tugiye kuvuga ku mateka y’Igisirikare mu Rwanda. Iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije mu majwi nkaba ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze. Ntangira nabikubwiye ko U Rwanda ari igihugu cyagize Umutwe w’ingabo zarwaniriraga u Rwanda kuva kera cyane mu myaka myinshi ishize.mu myaka ya mbere y’uko abakoloni bagera mu Rwanda buri mugabo wese mu Rwanda yabaga ari ingabo rwose kuko uko umuco n’imibereho byabanyarwanda byari biteye icyo gihe niko byabigenaga kandi nuko byagendaga.kuko kuva abana babasore bamaze gukura baganaga mu itorero aho batozwaga byose byakorerwaga ku rugamba bikaba aribyo byafashaga mu ntambara nyinshi barwanaga. Kandi buri munyarwanda wese w’umugabo byabaga ari ishema kuri we ndetse n’Umuryango we kurwanirira Igihugu cye. Hashingiwe rero ku kuba Abanyarwanhda bari ishyanga rihambaye kuko bari bafite ubumwe buhambaye bwari bushingiye kukuba bari bafite Umuco umwe;Ururimi rumwe ndetse niyobakamana rimwe.ibi byatumaga abanyarwanda bajya ku rugamba nkumuntu mwe .ibi rero byatumye mu murava wagatangaza mu Ntambara bahabya ubwami bari baturanye barabwigarurira bagera aho bumvaga Isi iherera kuribo nuko babyumvaga muribyo bihe. Amateka arabizi kandi arabihamya ko rwose abanyarwanda baragantangaza mu ntambara zose barwanye kuko nubu mu mateka y’u Rwanda haracyashashagirana amazina y’abami bibihangange bakoze ibyihariye mu kwagura no kurinda u Rwanda. Nkubu byakogora kubona umunyarwanda utarumva na rimwe Umwami witwa RUGANZU NDORI cyangwa RWABUGIRI Rwa RWOGERA bitaga Inkotanyi Cyane .aba ngaba amazina yabo ahuzwa n’Intambara mu buryo bwihariye kuko Ibigwi byabo kuri iyo ngingo nabyo ni akataraboneka. Ibi rero byose bihamya ko rwose abanyarwanda ba mbere y’ubukoloni bari bafite uko imitegekere y’igihugu cyabo yari iteye kandi ibanogeye byatumga banabasha kwihagararaho imbere yababaga bashaka kwigarurira u Rwanda. Bidasubirwaho rero abanyarwanda bari bafite igisirikare gikomeye. Ariko byose bagezeho byabahinbdukiye ubusa ubwo abakoloni babadage bageraga mu Rwanda mu mpera z’ikinyejana cya 19. Maze bafata ubutegetsi bw’u RWANDA baba aribo bagenzura byose ndetse n’ababiligi babasimbuye bagenzuye byose ariko bo banarenzaho maze basenya byose byaba byarigeze kugaragaza ubuhanga n’Ubushobozi bw’abanyarwanda mu kwibeshaho basenya imiterere y’ubutegetsi bwabo ndetse banasenya igisirikare cyose abanyarwanda bahinduka abakozi babakoloni bababiligi. Kandi Abakoloni bababiligi banasenye byose Abanyarwanda bari baragezeho mu murava wagantangaza ndetse n’ubutwari bwakataraboneka bari baragezeho bifashsishije imbaraga zabo mu ntambara zose barwanye. Urugero rwumvikana naho Ababiligi bagabanyije ubuso bwu Rwanda nyamara abanyarawnada bari barabugejejeho ibiganza byabo biciye mu gutanga amaraso yabo mu ntambara nyinshi barwanye mu myaka myinshi ariko ibyo ababiligi barabisuzuguye babigira nkaho nta gaciro bifite birangira bihinduwe Ubusa.