У нас вы можете посмотреть бесплатно NANJYE NDAMBYIBAZA: NI GUTE MU BAGANGA N'ABAMENYI HABAMO ABATEMERA IMANA KANDI BAHORA MU BITANGAZA? или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Isomo ryo mu Gitabo cy'ubuhanga (13, 1-9) Koko rero, abo bantu bose batageze ku bumenyi bw’Imana, berekanye intege nke za kamere yabo; batwawe n’ibintu bigaragara ntibashobora kumenya Uriho, bitegereza ibyo bikorwa, ariko ntibabimenyeramo Uwabihanze. 2Ahubwo bo birebeye umuriro, umwuka, umuyaga woroheje, urujeje rw’inyenyeri, imivumba y’amazi n’ibinyarumuri byo mu kirere, baba ari byo bita imana zitegeka isi. 3Ubwo bashutswe n’uburanga bwabyo bwatumye babifata nk’imana, ntibamenyeraho ko Umugenga wabyo abisumba kure, kuko Uwabiremye ari na we nkomoko y’uburanga. 4Niba kandi ububasha bwabyo n’imbaraga zabyo byarabatangaje, bari guhera kuri ibyo bigaragara, bakumviraho ukuntu Uwabihanze abisumbya kure ububasha. 5Koko rero, ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze. 6Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane, kuko wenda bayobaguritse bashakashaka Imana, kandi bifuza kuyigeraho. 7Uko bagatuye rwagati mu biremwa byayo, bagaharanira kubimenya neza, ni na ko batwawe n’uburanga bwabyo, kuko ibyo babonaga basangaga ari byiza cyane! 8Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa, 9kuko, niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho y’ibyaremwe, ni kuki batashoboye kumenya hakiri kare Umugenga w’ibyo byose? Ivanjili ya Luka (17,26-37) Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. 27Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. 28Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo igihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza, kandi barahingaga bakubaka; 29ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. 30Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. 31Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu, ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. 32Nimwibuke umugore wa Loti! 33Uwihambira ku bugingo bwe, azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. 34Ndabibabwiye: muri iryo joro, abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. 35Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.» (36 . . . ) 37Abigishwa ni ko kumubaza bati «Ibyo bizabera hehe, Nyagasani?» Arabasubiza ati «Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.»