У нас вы можете посмотреть бесплатно JEAN Baptiste byumvuhore - MUCE ITEKA MU RWANDA (Lyrics) - de l'Album VI "Ibi ndabirambiwe" 1998 или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
MUCE ITEKA MU RWANDA Kayigema we, Kayigema nyabusa Kayigema Kayigema, Kayigema nkunda Upfunyike agahamba ukenyere witere Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane. Ukenyere urukundo witere ubutwari Maze ube umushishozi kandi ubigire bwangu Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane Uze ngutume i Rwanda nkubwire ibyo mbonye. Ugende aharengeye maze uvuze ishakwe Nibaza ubabwire uti: « ibyanyu si byiza Uti: «harimo abakingirijwe n’igihu cyinshi Uti: «harimo abashaka akazuba bakota Uti: «harimo abaryama bugacya bari jisho Kayigema we. Uti: «imbere aha mureba hagaragara nabi, Abakurambere bose barahabona nabi, Abatera urugimbu barahabona nabi, Abaterekera nabo bahavuga nabi, Abasenga uwabaremye bahita imperuka, Uti: «nyamara rubanda irayoyotse, Mbe kanyarwanda wakumva umuhanano. Uti: «ndabona urya murozi agihadikamo ibindi, Ibyo akabikora ashingiye ku izima ryanyu, Uti: «kandi umutwaro uragenda uremera, Uti: «mbe kanyarwanda wakumva impanuro, Uti: «zirimo izirisha mu rwuri rw’izindi, Uti: «zirimo izirebana izindi agahinda, Uti: «zirimo n’izarize amarira ajya mu nda, Uti: «zirimo n’izashavuye zagowe, Ko zitaba ba mwana kandi zishira. Uti: «zirimo izibibona zikabira cyane, Uti: «zirimo izicisha make zitabishaka, Uti: «zirimo izishaka gutoroka ikiraro, Uti: «zirimo izishaka gutaha zikonsa Uti: «mbe ko ibiraro bibaye bikeya Kayigema we. Cyo genda ubashake abashumba baragiye, Ushyitse amavi hasi ube intumwa ya rubanda, Maze ukome yombi utakambire u Rwanda, Uti: «seka seka seka seka nyakugira Imana, Mugire Ryangombe wa Babinga mwene Nyundo. Muce inkoni izamba mugirire rubanda, Uti: «erega babyeyi umuntu ni nk’undi, Ntashibuka ku bihingwa arabyarwa, Nimuce inkoni izamba rubanda irababaye Kayigema we. Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke. Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye Rubanda iruhuke ba nyakugira Imana muyihorane Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke Muce iteka mu Rwanda ababyeyi babyare Muce iteka mu Rwanda maze uwapfakaye arere abe Muce iteka mu Rwanda ababyaye bahembwe Muce iteka mu Rwanda urupfu ruve mu Rwanda Muce iteka mu Rwanda amahoro arutahe Muce iteka mu Rwanda imiryango yisuganye Muce iteka mu Rwanda uwasenyewe yubakirwe Muce iteka mu Rwanda maze uwahunze arutahe Muce iteka mu Rwanda uwarokotse bamwumve Muce iteka mu Rwanda hagororwe uwagomye gusa Muce iteka mu Rwanda uwagororotse ntamuzire Muce iteka mu Rwanda ko umuntu ari nk’undi Muce iteka mu Rwanda ko bose bareshya Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ugipfuye Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ukimwishe Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye Muce iteka mu Rwanda uwarenganye arenganurwe Muce iteka mu Rwanda uwateye ibi yicuze Muce iteka mu Rwanda uwananiwe aruhuke Muce iteka mu Rwanda maze uremerewe ature Muce iteka mu Rwanda ishyari ribure icyicaro Muce iteka mu Rwanda urukundo ruganze Muce iteka mu Rwanda imitima ijye mu kicaro Muce iteka mu Rwanda ubwenge bugaruke Muce iteka mu Rwanda ingobyi isubire i mugongo Muce iteka mu Rwanda ababyeyi buzukuruze Muce iteka mu Rwanda ubuvivi ubuvivure Muce iteka mu Rwanda na bwo bugaruke mu Rwanda we Muce iteka mu Rwanda urwo Rwanda rugari baririmba Muce iteka mu Rwanda rwongere rube u Rwanda we. Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye