У нас вы можете посмотреть бесплатно Ese mu 2012 M23 yafashe GOMA ite? Niyongera ikayifata se biragenda gute? или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Byose byatangiye Tariki 4/4/2012 Ubwo Ikirunga cyari kimaze Iminsi Gitutumba cyarutse maze abasirikare 300 bari barahoze ari abarwanyi ba CNDP batangaza Ko bahagaritse Kuba abasirikare ba Leta Ubwo baba barigumuye.ndetse bahita batangiza Ibitero bikaze ku Ngabo za Leta zari mu bice byo mu majyaruguru ya Kivu. Ubwo uba Umutwe wa “Mars 23” wamenyekanye nka M23 uba utangiye Intambara zawo .mu Isi Yose byahise bimenyekana binagarukwaho mu Itangazamakuru ko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Isubiye mu ntambara n’Umutwe wabarwanyi bari biganjemo abavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda. Uyu mutwe wa M23 wahise wumvikana cyane mu isi ndetse uranamamara kuko mu mateka y’Intambara mu Isi hari Undi Mutwe witwaga Izina rijya gusa Gutyo ariwo M26 ya Fidele Castro na Murumuna we Raul Castro bafatanije n’Umunya Argentine w’Icyamamare Indwanyi y’impinduramatwara yo mu kinyejana cya 20 Ernesto CHEGUEVARA. Mu ntambara zabo zo kubohora Cuba Uyu mutwe wabo wa M26 rero niwo watsinze Intambara yerekeje Cuba mu matarwa ya Gikominisiti na Gisosiyalisite nubu ikibarizwamo. Rero M23 Yahise isa naho izina yari Ifashe ryari rimenyerewe mu ntambara byumwihariko iza kinyeshyamba nayo yari itangije. Aba barwanyi bari bayobowe na Colonel Sultan MAKENYA bigumuye bashinjaga Leta ya Joseph kabila kutubahiriza amasezerano yagiranye na CNDP tariki 23/3/2009. Icyo gihe Leta ya Congo rero yahise Ishinja Jenerali Jean Bosco Ntaganda aka “Terminator” wari umujenerali mu ngabo zayo ariko akaba yaratuye I Goma ko ariwe wari uyoboye Uwo Mutwe wabarwanyi. Ndetse tariki 11/4/2012 Perezida Joseph KABILA yahise atanga amabwirizia yo Kumuta muri Yombi ariko ntibyakunda.Ubwo rero umurwanyi wiswe Umurimbuzi aho yaciye Hose Jenerali Ntaganda nawe aba ahindutse Umwanzi wa Congo ajya kwiyunga na M23 Ariko Bisa naho Jenerali Ntaganda atariwe wari watangije Umushinga karahabutaka wa M23 ari kuruhembe rwimbere Kuko icyo gihe Uwitwa Colonel Sultan MAKENGA Niwe wari Uyoboye abo barwanyi. Mu buryo bwihuse Abarwanyi ba M23 biyongeye mu mwanya muto cyane maze bava ku bantu 300 bigumuye Ku Gisirikare bagera ku bihumbi n’ibihumbi mu minsi mike cyane yakurikiyeho Biturutse ku bandi barwanyi bahoze mu mutwe wa CNDP N’abari abambari ba Ntaganda bavuye mu Gisirikare biyunga kuri Uwo mutwe ndetse Unakira abandi barwanyi baturutse mu banyekongo bavuga Ikinyarwanda mu bice bitandukanye by’isi babonaga uko uwo mutwe uri kurwanira Uburenganzira bwabo.kandi kurundi ruhande aba baturage babasivile babanyecongo bavuga ikinyarwanda bahise bashinga Uburyo bwo gufasha abo barwanyi nkuko bisanzwe bigenda mu ntambara nkizingizi. Vuba vuba rero Uyu mutwe wahise Ugaba Ibitero Ku Ngabo za Leta zari mu bice bya Rutshuru na Masisi.intambara ikaza Umurego ityo,ndetse abarwanyi ba M23 Batangirana Intsinzi Ihambaye kandi ikomeye.Isi Yose Irumirwa .bamaze kubonako bafite Ubushobozi bwimirwanire. uyu mutwe watangaje Ko Noneho urwanira Uburenganzira bwa Muntu na Demukarasi ndetse uyu mutwe washinje Kumugaragaro Perezida Kabila kwiba amatora ya Perezida wa Repubulika kwiba amatora yo mu 2011.ndetse banatangaza ko ahubwo bari bagiye Kwerekeza I Kinshasa bakamukura Kubutegetsi.