У нас вы можете посмотреть бесплатно Maj Gen Paul KAGAME yayoboye urugamba ate? или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
UBURYO PAUL KAGAME YAYOBOYE URUGAMBA RWO KUBOHORA U RWANDA. AFANDE PC .iri zina ndatekereza ko atari ubwambere uryumvise kuberako mu mazina yihariye kandi abantu bakunda kwita Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME iri ngiri riza imbere cyane.Afande PC uzumva kenshi abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ariko bakunda ku mwita ndetse muri iyi minsi kenshi uzaribona ku mbuga nkoranyambaga riherekeza amafoto ya kataraboneka ya Perezida Kagame. Irizina ni rimwe mu yo yiswe mu gihe yayoboraga urugamba rwo kubohora u Rwanda yagaragararijemo ubuhanga bwagatangaza kugeza atsinze uru rugamba. Paul KAGAME uru rugamba rwamuhinduye umujenerali wumunyabwigwi kandi wagatangaza watsinze urugamba mumayeri na Tekiniki byihariye kuburyo Liyetona Jenerali Romeo Dallaire wamubonye neza ayobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi yamwse”Napoleon w’Afurika” kubera ubuhanga bwagatangaza yamubonanye.yashakaga kumuhuza na Napoleon Bonaparte umujenerali w’umufaransa ufatwa nka numbero ya mbere mu Isi uza imbere yabandi bose mu Isi mu kuyobora no gutsinda intambara mu mateka ya Gisirikare. Ndetse yewe hari nabagaragazko Paul KAGAME ariwe kinyuranyo gikomeye ndetse n’impamvu iruta izindi RPA Inkotanyi yabohoye u Rwanda ngo kuko ubushobozi n’ubwenge bwe byashyize RPA Inkotanyi ku rundi rwego maze byihariye aba bahungu ku muvuduko uri hejuru baha FAR isomo ry’intambara nayo irumirwa kugeza aho yasigaye yumva intsinzi mu ntambara nkiguhuha kiraho birangira itsiznwe iranahunga. Rero Urugendo rwa PAUL KAGAME mu kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda niyo ngingo tugiye kugarukaho mu kiganiro kihariye cyuyu munsi.iki ni igice cya Gatandatu ku biganiro byihariye ku buzima bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.mu gutegura iki kiganiro nifashishije ibitabo bibiri byanditswe ku buzima bwa Perezida Kagame birimo ikitwa “A Thousand Hills:Rwanda’s Rebirth and the man who dreamed it cyanditswe na Stephen KINZER ndetse n’ikindi kitwa “KAGAME:Conversation with The President of Rwanda”cyanditswe na Francois SOUDAN.Iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI. Mbahaye Ikaze Paul KAGAME akigera ku rugamba Nyuma y’Urugendo narwo rwihariye nkuko twarugarutseho mu kiganiro cyacu giheruka yasanze RPA Inkotanyi ibyayo byamaze kuba ibindi bindi kubera ko urupfu rwa jenerali Majoro Fred GISA RWIGEMA rwari rwamaze gutuma ibintu byose byangirika.Morale y’ingabo yasubiye hasi .amarangamutima nagahinda byari byatumye bibagirwa impamvu y’urugamba bari batangije.ubwo kurundi ruhande Ingabo za Leta FAR n’abafaransa batabaye HABYARIMANA Muri Operation Noroit nabo barimo babashushubikanya Inkotanyi umusubirizo.Rwose byari ibintu bisa nibiteye ubwoba byari icyago utabonera Izina ku ngabo za RPA Inkotanyi .kuburyo bamwe muri izi ngabo bari batangiye gusigarana amahitamo amwe yonyine ariyo yo guhunga.abandi banabuze aho bahunbgira bahitamo kwijuguynya mu kagera yewe batazi no Koga kuburyo rwose hari benshi babuze Ubuzima kubera kutamenya koga. Mu byumweru bibiri byonyine inkotanyi zitangije igice cya mbere cya Rugamba urupfu rwa Fred RWIGEMA rwahise rwigaragaza n’Ingaruka zarwo ziza ziremereye cyane. Paul KAGAME akigera ku rugamba muriwe yibajije byinshi.ndetse nabyo yabibwiye KINZER uko yiyumvaga muri ako kanya. Yaragize ati “nkibona uko gucanganyukirwa no guhungubana kwari guhari naravuze nti Mana yanjye ibi nibyo bintu nje Kuyobora no gukomeza .nta nakimwe cyari mu murongo.habe na Kimwe rwose.Inkomere zari zirambaraye mu mihanda.kandi nyinshi mu gihe gitoya.nabayobozi bakuru bagisirikare bari bayoboye ingabo nabo bari barenzwe nibyo bintu.umwe muri abo basirikare bakuru igihe yambonaga yaraturitse ararira .Namubajije uko ameze.arira nkumwana muto yanshubije ko ashimishijwe nuko Nagarutse.naramubajije nti Ibintu bimeze bite hano? Yaranshubije ati Ntanakimwe kirihano.Buri wese yapfuye”. Paul KAGAME yakomeje abwira Stephen KINZER ibyo yabonye ati “nkigera ku rugamba nabonye abasirikare binkomere njya kubasuhuza.bari bishimye kumbona .ibintu byari byaragenze nabi.bari bakeneye umuntu iruhande rwabo.nabajije umwe muribo “nti nagukorera iki? Yaranshubije ati “Nyakubahwa ndabizi ko utanywa itabi.ariko wanshakira itabi ryo kunywa? Nari navanye Amakarito atatu y’itabi I kampala ntangira kubaha itabi”. Kuva icyo gihe rero paul KAGAME yatangiye gukora ubutaruhuka ntakongera gusizira ahugira kukongera kuzahura no kurema bundi bushya igisirikare cya RPA Inkotanyi cyari cyamaze gusenyuka.Paul KAGAME yahise asaba ko habaho inama yabayobozi bakuru ababwira gusiga ababungirije aribo bafite inshingano zo kuyobora ingabo ku rugamba.aba bose bari baramaze gucika intege cyane nako byari birenze ibyo bari barasenyutse bihambaye kukigero cyanyuma gishoboka.ibyo kurwana no kongera gusubira mu ntambara ntibyari bikibabarizwamo. #IntsinziTV #AfandePC #PaulKagame