У нас вы можете посмотреть бесплатно ALAIN MUKURARINDA ZIRAMWIRENGEJE ARIKO NTA WAMUSHYIRIRAMO IMIYAGA - YABANIYE NABI ABANYARWANDA или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
URUPFU RWA MUKURARINDA RWATANGAJWE BWA MBERE KU WA GATATU MU MASAHA YA NYUMA YA SA SITA Byari ejo kuwa kane taliki ya 3 Werurwe 2025 nko mu masaha ya saa kumi zegereza n’igice cyangwa hafi saa kumi n’imwe nibwo umwe mu nshuti twari duhuriyeho yambwiye ko Alain Muku ashobora kuba atagihumeka. Uwo ari wese yahita abazi ati uyu muntu tuzi w’amakarikari uvugana igikabwe akanga abanyamakuru arengera amafuti. Ntawabura kubaza niba azize impanuka y’imodoka cyangwa akaba yishwe n’abajura batera gatarina mu gihugu gifite umutekano nk’uwo mu ijuru. Njye mukubaza iyo nshuti twembi duhurira ho namubwiye ngo ampe voice ambwire uku byagenze kuko nashakaga gukora ubushakashatsi kuri iyo nkuru kandi bwimbitse. Nari nzi neza ko Alain Muku nta ndwara arwaye, nari nzi ko byanze bikunze abo nise le trio (Ipaki ya 3) b’ivuzivuzi ko nibaticwa bazajya Mageragere mbere y’uko ingoma y’agatsiko irunduka. Sinshaka gusubira mubyo navuze mwasubira mu biganiro bya Radio Tv Umulindi mu by’umweru nka 2 bishize nta munsi w’ubusa les trio batazagamo. Kubashaka kubaza byinshi rero reka mbasubize ko Alain Muku YISHWE n’agatsiko yarengeraga n’amakarikari menshi. Ubwo Colonel Dr Karemera Joseph yapfaga nababwiye ko abantu bose bapfuye batitaba Imana cyangwa ngo batabaruke Ibi bitandukanye n’ibyo nababwiye ubwo Col. Kazintwali Kaggafi na Brigadier General Frank Rusagara batabarukaga. Karemera yasomewe Misa na Caridinali Kambanda nawe wanduza Kiriziya Gaturika y’u Rwanda. Ariko Brigadier General Rusagara yayisomewe n’umupadiri uciye bugufi wari yiyambariye Tall itagira igishura (Tall ni igitambaro abapadiri bambara mu ijosi naho igishura gitwikira ikanzu yose) Nyamara Br.Gen. Rusagara na Col Karemera ukuvanwa muri ubu buzima kwabo kuratandukanye. Bashobora kugucaho abantu Imana ikakwakiriza yombi, Brig Gen Rusagara mu kumushyingura batumye Dodo Twahirwa aza kumunnyega naho kwa Karemera Urugwiro rwose na Minadef bari bahari. Kwa Mukurarinda kubera ubusope azatabarwa kubera umuryango wa Se umubyara uzwi, n’umuryango wa Sebukwe uzwi. Muzahasanga n’abavandimwe kandi incuti zahoz ari ize atarajya mu bajijiharimo n’abo yise ko bonse ingenga bitekerezo (harimo n’urubyruko rwa Jambo asbl) muzahasanga aba Belgo Rwandais yarimo acira urwo kwamburwa ububirigi mu gihe we aburyamyeho….. Yasingije intore yitwa Gishlain ko ariyo yamucyuye muri 2002, nyamara ntiyavuze akazi Col. Patrick Karegeya yamukozeho mbere y’uko bamuhereza abo ba Gishlain. Yavuze no ku gitabo yanditse yise Qui manipule Qui (Ni nde ukoresha cyangwa ujijisha uwundi) AMWE CYANGWA MAKE MU MATEKA YA ALAIN MUKU Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda yapfuye azize guhagarara kw'umutima, nkuko bitangazwa n'ibiro by'ubuvugizi bwa leta y'u Rwanda. Itangazo ry'ibi biro rivuga ko Mukuralinda, wari ufite imyaka 55, yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Leta y'u Rwanda "yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we". Alain Mukuralinda yari muntu ki? Uyu wamenyekanye ku kazina ko mu buhanzi ka 'Alain Muku', yari umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda kuva mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2021. Mbere yaho yabaye umuvugizi w'urwego rw'ubushinjacyaha bw'u Rwanda, aba n'umushinjacyaha mu manza zirimo n'urwa Victoire Ingabire, umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Yari n'umuhanzi w'indirimbo zirimo n'iz'urukundo ndetse n'uw'indirimbo "Tsinda Batsinde" yamamaye yo gushimagiza ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi. Muri bimwe mu biganiro bya vuba yaherukaga kugira mu itangazamakuru, harimo ku gucana umubano n'Ububiligi u Rwanda rushinja kubogamira ku butegetsi bwa DR Congo mu kibazo cy'intambara mu burasirazuba bwa Congo no kugira uruhare mu gutuma rufatirwa ibihano n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi. Ububiligi bwavuze ko bubabajwe n'icyo cyemezo cy'u Rwanda. Yari aherutse no kugirana ikiganiro na shene yo kuri YouTube aho yabajijwe niba u Rwanda rutarabaye "intakoreka" kubera ko mu bihe bitandukanye rwagiranye amakimbirane n'ibihugu byose birukikije. Yabwiye shene Mama Urwagasabo TV ati: "Oya… Ni kuki iyo mujya kubaza ikibazo nk'icyo, si byo, mugendera gusa ku magambo bavuga, ibintu nk'ibi biba byanditse nta n'umwe ujya ubizana ati 'Dore uko mwigira intakoreka iyo babasabye ibi ntimubishyira mu bikorwa?' "Wenda batuziza yuko twebwe tugerageza gushyira mu bikorwa ibintu biba byanditse." Uyu wize amashuri abanza mu Rugunga mu mujyi wa Kigali, yaje kwiga amategeko mu Bubiligi. Ni we wumvikanaga avugira leta y'u Rwanda mu bitangazamakuru bikoresha Ikinyarwanda n'Igifaransa.