У нас вы можете посмотреть бесплатно Urumenesha (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1979 - Rwanda или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Urumenesha, indilimbo ya Ballet Amasimbi n'Amakombe barangajwe imbere n'umuyobozi wabo Sipiriyani Rugamba. Amaze kumva iyi "version" y'iyi ndilimbo • Urumenesha (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba ... yatambutse aliko itayunguruye amajwi, Lucky Murekezi yatwoherereje kandi atazuyaje noneho "version" idafite ikibazo cy'amajwi, tubimushimire cyane. Lyrics: ===== Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Aramutse umuhigo, Yikoranye intwaro, Nta nyamaswa icika. Anigilije inkota, Icumu aritereye ku kiganza, Umutana utendera mu mugongo, Ni Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Afite umuronko, Murore awurega, Akwiza intugu zose. Yashize ivi hasi, Ararenza arekerana umurego, Umuheto uvumera umulirimba, Uw'Urumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Yabwiye abahinda Ati: nimwitaze, Ndabutswe inyamaswa. Mvumbuye isha ndende, Ikulikiwe n'ije mu ishakaka, Ndazikubanga n'ingobe zanjye Z'Urumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Mbonye akanyamaswa, Ubanza ali agakwavu. Kikamase ndeba. SINDASA* turiya, Ndadufata nkajya ndukinisha, Ngahora mbungira ingogo ngusha Mu Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Mwumve uwo mulindi ! Haje imbogo ndende, Muratange icyezi. Haje iy'ubukombe, Ikulikiwe n'inzovu rubunga, Ndazikubanga icumu lihoga, Ndi Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Inzira y'ishyamba Igendwa n'abayizi, Ntabwo yisukirwa. Sinzi icyo nikanze ! Havumbutse intare y'umugara, Nkura inkota nkora mu rwano. Ndi Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Ahumuje umuhigo, Rwego balirimba, Asumba inkuba ihinda. Iyo avuga imyato, Yanamije arohamo imyama, Ntiyaguranwa ingabo nyamwinshi, Ni Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. ( "Urumenesha" - Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare, Rwanda )