У нас вы можете посмотреть бесплатно 2.Umwijima Uzatwikira isi by NZARAMBA Emmanuel или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Igihe cyose Imana yagiye ituma abagaragu bayo kwamagana icyaha mu batuye isi ndetse no mu itorero. Ariko abantu bifuza kumva ibinogeye amatwi, maze ntibishimire kumva ukuri kutabashyeshyenga. Abagorozi benshi mu itangira ry'umurimo wabo, bafashe icyemezo cyo kujya bitonda mu gihe bamagana icyaha mu itorero no mu gihugu. Bizeraga ko baramutse bagendeye ku cyitegererezo cy'imibereho nyakuri ya Gikristo, babasha kugarura abantu ku mahame ya Bibiliya. Ariko Mwuka w'Imana yabazagaho nk'uko yazaga kuri Eliya akamuha imbaraga zo gucyaha ibyaha by'Umwami w'umugome n'iby'ubwoko bwari bwaragiye mu buhakanyi; ntibashobora kwibuza kubwiriza ibyo Bibiliya ivuga ku mugaragaro, aribyo mahame bari baratinye kugaragaza. Bumvaga bahatirwa kubwiriza ukuri bafite umwete mwinshi no kwerurira abanyabyaha ko hari akaga kabategereje. Ubutumwa bahabwaga n'Uwiteka babuvuganaga ubutwari badatinya ingaruka zizabageraho, maze abantu benshi bagakoranyirizwa kumva uwo muburo.