У нас вы можете посмотреть бесплатно 🚨Inkuru yihishe inyuma y’Umusirikare utazwi wo mu Ntwari z’u Rwanda или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Kuri uyu musirikare utazwi rero Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwali,Imidali n’Impeta zishimwe CHENO ruvugako Umusirikare utazwi ari Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n ‘ibizaza. Aha ahari menya Bitangiye kumvikana kuko Nyine Uyu musiirkare witwa Utazwi ahagarariye abo bose barwaniye u Rwanda,Uyu musirikare Utazwi avuga abo bose batanze Ubuzima bwabo bakarwanira u Rwanda. Umusirikare utazwi ahagaragariye abo bose basize Imiryango yabo bakagenda ntobagaruke bakagwa ku rugamba bakagenda baririmba indirimbo za Gitwali. Umusirikare Utazwi ahagarariye abo bose bahisemo Guha U Rwanda Ubuzima bwabo bakundaga Bitavugwa. Umusirikare Utazwi ahagararaiye babandi batamenyekanye amazina nyamara bari Intwali Mu babayeho muri Bihe Byabo bakaba barabyandikishije amaraso yabo Umusirikare Utazwi ahagarariye babandi bose bibagiranye kuko barwaniye u Rwanda mu gihe u Rwanda rutari rufite ikoranabuhanga ryo kwandika imyirondoro y’abasirikare babo. Umusirikare Utazwi ahagarariye ababyeyi bafite abana batigeze bamenya kuko basize babatwite,umusirikare utazwi ahagarariye babandi bagiye imiryango yabo ikaba itaremenye iherezo ryabo, Umusirikare utazwi avuga babandi bitangiye bagenzi babo mu gihe babaga bugarijwe. Umusirikare utazwi ahagaragariye babandi bakotanye bakanga gusiga u Rwanda bakirukanka basatira amasasu n’imyambi by’umwanzi bakabyiyahuramo barwana gusa Kugirango ahazaza h’u Rwanda hazabe heza.