У нас вы можете посмотреть бесплатно "Nari Umusirikare utoroshye” IKIGANIRO cya Col Rtd DODO mu rugamba rwo kubohora u Rwanda или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Umukomando Col Rtd TWAHIRWA DODO “Nanjye ureba aha, nari umusirikare utoroshye rero. Cyane cyane Jyewe nakundaga Igisirikare Cyane, ikintu cyatumye nshaka kuba umusirikare, ni ukubera abantu ba Polisi Kominale, bigeze gufata Papa wanjye baramufunga, nti nanjye uwangira umusirikare, nanjye nkabafata nkabakubita gusa”. Naravugaga nti: “Ndamutse mbaye Umusirikare ntabwo bakongera gufata Muzehe cyangwa ab’iwacu ngo babafunge.Uwo Mupolisi yari akomeye icyo gihe. Papa wanjye yatonganye n’Umugande bapfa ibintu by’ubutaka, bahita bamufata baramufunga. Kuva icyo gihe rero numva ko mbaye Umusirikare nanjye, ntawakongera gufungisha abantu b’iwacu. Ni zo nzozi nari mfite icyo gihe. Ikindi, kubera ubuzima bwo kuba mu Nka, Ibindi nabaga ntekereza ni ukuzaba Muganga mbese nkaba vetereneri w’inka.” Mu gisirikare twakoze ibintu byinshi, igisirikare cyo naragikundaga cyane, urumva kujya mu gisirikare mfite imyaka nk’iriya, training nayikoreye mu ishyamba, Cadete nayikoreye mu ishyamba, tukiga igihe gito ariko tukigamo ibintu byinshi cyane, ni byo byatumye umuntu ashabuka, aba Active cyane mu gisirikare. So, nakundaga igisirikare cyane. Hari mishoni twakoze kandi ikomeye, yarikomeye cyane rwose kandi twari tugeze ahantu habi cyane, Ni igihe Afande amaze kuza, (ubwo ndavuga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME) amaze kuza avuye muri Amerika aho Yigaga, icyo gihe hari hari intambara ikomeye, baturashe Ryabega, baturasa ahantu hose, batugose mbese byari Byarangiye rwose RPF yavuye kuri MAPU ni ko nabivuga. Kuko RYABEGA ni ho barasire ba Bayingana na Bunyenyezi, noneho njyanye Force (Fosi) yanjye na yo barayirasa, dusubira inyuma. Nari mfite Force ya TASK FORCE, bayirasheho icyo gihe ariko nta cyabaye cyane kuko twari Freshi. Twari Freshi kuko nanjye naje nyuma ho gatoya, nageze ku Rugamba nyuma y’ibyumweru nka 2 Urugamba rutangiye kuko nari ndi mu majyaruguru y’ubugande. Ni ho narindi icyo gihe. Bagiye kuza ntabwo nabimenye mbere. Kuza byo narinzi ko tuzaza, ariko mu guhaguruka nari nkiri mu North ya Uganda, mbese nari ndi mu majyaruguru y’Ubugande. So, naje hashize nk’ibyumweru nka 2. Kuko urumva koroganiza abasirikare ngo tuveyo, abagande na bo wumvaga bavuga ngo DODO na we agiye kugenda, mbese bashakaga ko tugumayo. Kuko nari C.O (SIWO), nari Comandingi Officer nyobora Batayo kandi iri mu ntambara, iri kurwana. Ariko nje ngeze GURU (Like GORE) turwana, ubwo mfata abasirikare banjye bamwe, mbafunga ibitambaro bamwe ariko b’abanyarwanda, mbohereza ku Kicaro Gikuru Headquoters ngo mbasangeyo, ariko byari amayeri yacu nshaka ko tuzana na bo ku rugamba. Icyo gihe rero nibwo twazaga aha ngaha ku rugamba. Turambuka. Nambuka nasanze Bunyenyezi agihari, na Bayingana turicara, bategura Force zanjye nazanye, n’abandi basirikare baza ndaboganayizinga mbese mbashyira ku murongo neza, ngira hafi abasirikare 200, ihinduka Batayo mbese yuzuye. Si Batayo yuzuye neza ariko ab’ishyamba ni abo ngabo (Aseka). Muri iyo minsi ni cyo gihe barashe ba Bayingana na Bunyenyezi. Njyanayo Enforcement (Soma muru English like INFOSIMENTE), mbese njyayo ngo ndebe ko nasubiza ibintu ku murongo, jyewe nagiyeyo mbere nsanga byarangiye, nsanga babarashe, HADUYI yafashe hariya Ryabega hose, mbega yakabye, yafashe agace kose. Enewo yose yayifashe.” Uyu Col RTD TWAHIRWA RUDOVIKO uzwi ku izina rwa Col DODO kuri Mikoro ya KIGALI TODAY tariki 19 z’ukwezi kwa 1 mu 2022. Col DODO yakomeje inkuru y’amateka ye mu ntambra ati: AFANDE Amaze kuza ( Nimvuga AFANDE WUMVE Perezida Paul KAGAME) Afande rero amaze kuza, adukoresha inama, arambaza ti Force yawe iri hehe, nti ni iyi ngiyi, ati genda urase GATUNA. Ni bwo nagiye GATUNA. Arikomfite amabwiriza ye, ati byanga byakunda ugomba kurasa GATUNA. Rero, urumva ko Umuyobozi wawe akubwiye ngo ugomba kurasa GATUNA, kandi urabibona ko wa mugani ibintu bimeze nabi, ko ari byo byarokora Abantu bacu, urabyumva KURASA gatuna byari nko kurasa Umujyi usanzwe. Kuko uba ufunguye Root ya Operations, mbese ni bwo twafunguye ahantu h’ingenzi ibikorwa bikomeye bya gisirikare byacu byacaga biva hamwe bijya ahandi. Nanjye ureba aha, nari umusirikare utoroshye rero! (YINSHONGORA-Imvugo y’umusirikare yivuga ibigwi yinshongora) Ntundebe iyi myaka yanjye, icyo gihe ibyo gusubira inyuma ntabwo byabagaho. Kuri jyewe gusubira inyuma ntabwo byabagaho, keretse wandashe cg byabaye ibindi, naho gusubira inyuma kuri jyewe ntabwo byabagaho. Rero twaragiye turasa GATUNA. Kandi Kuva Kagitumba ukagenda ukagera I GATUNA twagenze iminsi 2 yonyine. Ni Ahatu kure, si hafi na gato ariko twahakoresheje iminsi 2 gusa. Mu nzira tugenda twarashe ibirindo 3 bya HADUYI harimo 2 byari KANIGA ya mbere na KANIGA YA 2 byose tuzikuramo Tudahagarara na gato mu nzira kandi na bo Bari Bakomye utumva gutya ukagirango bari boroshye, oya, icyo twakoraga, twararwanga tudahagarara.