У нас вы можете посмотреть бесплатно IBINTU BIRINDWI BYAGUFASHA KWITEGURA NO KWAKIRA ROHO MUTAGATIFU или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
AMASOMO Y'UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO Isomo ryo mu Gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa (1,1-11) Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana. Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati «Ni na byo mwanyumvanye: ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.» Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?» Arabasubiza ati «Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.» Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru, Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.» Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (9, 24-28 ; 10, 19-23) Koko, Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. 25Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. 26Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri, yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. 27Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, 28ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose. Kuri ubwo buryo, bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. 20Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima, ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. 21Tukaba ubu dufite umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. 22Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. 23Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. Ivanjili uko yanditswe na Luka (24, 36-54) Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Nuko arababwira ati «Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.» Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati «Hari icyo kurya mufite hano?» Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; Baracyakira, akirira imbere yabo. Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’» Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya. Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero, nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru.» Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo byinshi i Yeruzalemu. Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana.