У нас вы можете посмотреть бесплатно Yohana Ep 15: Imana na muntu barahabanye cyane mu buryo bareba gukora kw'Imana или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Yohana 11: 45-57 45Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera, 46ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze. 47Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi? 48Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n'ubwoko bwacu.” 49Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi. 50Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?” 51Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko, 52ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b'Imana batatanye abateranirize hamwe. 53Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica. 54Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufi bw'ubutayu mu mudugudu witwa Efurayimu, agumanayo n'abigishwa be. 55Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze. 56Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?” 57Ariko abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari bategetse yuko umuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata.