У нас вы можете посмотреть бесплатно Indirimbo zo Guhimbaza Imana, zaririmbwe na Cantate Domino, Umuzingo wa 1: Kugaruka Kwa Yesu или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Izi ni indirimbo 12 zigize umuzingo wa mbere wa Cantate Domino SDA Choir, zifite insanganyamatsiko yo "KUGARUKA KWA YESU", nk'uko ziri mu gitabo cy'Indirimbo zo Guhimbaza Imana, cy'itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi mu Rwanda. Timecodes 0:00 - Intro 0:01 - Mbes' Uzaba Witeguye? (179) 3:30 - Ntituz' Umunsi (180) 6:58 - Ntituz' Igihe Azazira (181) 10:04 - Yes' Aje Yasanga Twiteguye? (223) 13:33 - Nimutyo Turirimban' Umunezero (243) 17:01 - Ari Hafi Kuza (264) 19:37 - Igihe Cyo Kugaruka K'Umwami (313) 22:51 - Impanda Iravuze (325) 25:05 - Dufit' Ibyiringiro (326) 28:14 - Nzabon' Umwami (332) 30:53 - Nimumenyesh' Abantu Bose (334) 33:09 - Mugenzi Komera (350) Cantate Domino SDA Choir Kigali–Rwanda ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi bo mu Itorero ry'Abadiventisite b'umunsi wa karindwi mu Rwanda. Iri tsinda ryagiyeho biturutse ku cyifuzo cy’ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda. Iryo tsinda rikora umurimo wo kuririmba indirimbo z'iryo torero ry’Imana nk'uko zanditse mu manota yazo mu gitabo cy'indirimbo zo Guhimbaza Imana. Intego ya Cantate Domino SDA Choir Kigali – Rwanda ni ugushyira mu majwi indirimbo zo mu gitabo cyo Guhimbaza Imana cy’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda no kuzishyira ku ma CD (audio) ikanazikorera amashusho (Visuel), zigafasha abizera b’ Itorero n’abandi bakunda izi ndirimbo mu kuziririmba bubahiriza amanota yazo, ku buryo bwubahiriza amajwi ane azigize Nk'uko twabisabwe n'abakunzi bacu, tugiye kujya tubagezaho imizingo y'indirimbo z'amajwi tumaze gukora duhereye ku muzingo wa mbere (vol1), kugira ngo abazikeneye muzibone ku buryo buboroheye. Mbese ukeneye gukomeza kudushyigikira muri uyu murimo w'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana? Ibitekerezo byanyu tubiha agaciro cyane! Twandikire kuri [email protected] Dufatanye Guhimbaza Imana tukiri mw'isi, tunitegura kuzafatanya mu kuyihimbaza turi mw'ijuru. Imana ibigushoboze!