У нас вы можете посмотреть бесплатно #Unsachet или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Germain ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka ku maraso amwe”. Iyo ari umukobwa we bamwita Germaine, Germain ni rimwe mu mazina meza akunze gukoreshwa muri iyi minsi ya none. Ba Germain bakunze kurangwa no gukunda umutekano, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje babishyira mu bikorwa ntibajya bapfa gucika intege kandi bazi gufata ibyemezo. Ni umuntu ubika ibanga kuko adapfa kuvuga, aba abitse amabanga menshi cyane mu mutima we. Usanga akenshi ari umuntu ucecetse ku buryo wagira ngo arajunjamye ariko aba ari umuhanga mu kwitegereza. Ibintu bye biba biri kuri gahunda ntashobora guhaguruka adafite icyo agiye gukora. Buri kintu cyose aba yagiteguye. Ni umuntu wita ku byifuzo by’abandi ku buryo we ashobora kwiyibagirwa, gusa amarangamutima ahora hafi, yishima vuba ndetse ababara vuba iyo hagize ikimukomeretsa. Aba yifuza gukundwa no kugaragarizwa urukundo kuko aribyo bituma yumva yagira inshuti nyinshi. Akunda kumva imigani, inkuru zisetsa n’ibindi by’amateka akicara hasi akabyibazaho, ni umuntu ureba kure. Iyo yiyemeje ikintu aragikora kandi arwana ishyaka mpaka akigezeho. Iyo akoze ubucuruzi buramuhira kuko ntasesagura.