У нас вы можете посмотреть бесплатно Yohana Ep 5:Kwizera nyakuri ni ukwakira ubuzima bwa Yesu bukaba ubw’ibanze mu bugingo bwanjye или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Yohana 6:41-59 (V41-45): Kwizera gukiza ni umurimo Imana ikora mu mitima yacu (V46- 59): Kwizera nyakuri ni ukwakira ubuzima bwa Yesu bukaba ubw’ibanze mu bugingo bwacu 41Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.” 42Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?” 43Yesu arabasubiza ati “Mwe kwitotomba. 44Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka. 45 Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi. 46Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data. 47Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho. 48Ni jye mutsima w'ubugingo. 49Ba sekuruza wanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye. 50Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. 51Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw'abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.” 52Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” 53Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w'Umwana w'umuntu, ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. 54Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka, 55kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by'ukuri, n'amaraso yanjye ari ibyokunywa by'ukuri. 56Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. 57Nk'uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye. 58Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk'uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.” 59Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.