У нас вы можете посмотреть бесплатно "Mwitegure igikorwa gikomeye" Maj Gen NSABIMANA Castar mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi. или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
ITEGURWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KUVA MU 1991 KUGEZA MU 1994 PART FOUR Iki kiganiro ngiye kubagezaho ni Igice cya kane ku biganiro bitanu Byuruhererekane bigaruka kuri bimwe mu bikorwa byaranze Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mwaka wa 1991 kugeza mu 1994 ubwo Yashyirwaga mu Bikorwa. mu gutegura iki kiganiro nifashishije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze. 1.4.IBY’INGENZI BYARANZE ITEGURWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MBERE Y’ITARIKI YA 7 MATA 1994 Imyigaragambyo n’ubwicanyi by’Interahamwe n’Impuzamugambi mu Mujyi wa Kigali Ku itariki ya 8 Mutarama 1994, inzego z’iperereza z’Ububiligi zanditse inyandiko y’ibanga yerekana ko ku itariki ya 7 z’uko kwezi, hari inama yabereye ku cyicaro gikuru cya MRND yahuje Perezida wa MRND, Matayo Ngirumpatse; Minisitiri w’ingabo, Augustin Bizimana; umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali Nsabimana Deogratias; umugaba mukuru wa Jandarumori, Jenerali Augustin Ndindiriyimana; Robert Kajuga, umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu n’abandi bajandarume bakuru n’abasirikare.Muri iyi nama, hemejwe ko Guverinoma y’u Rwanda itagomba kwereka ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) aho intwaro za Leta zihishe, ko ahubwo bagomba kuzimura zikajyanwa kubikwa mu ngo z’abasirikare n’abajandarume bakuru, bibona muri MRND, kandi bashyigikiye Interahamwe. Bemeje ko bagomba gukora propaganda mu baturage yo kubangisha MINUAR cyane cyane abasirikare b’Ababiligi bari mu bayigize.Iyi nama yakurikiwe n’imyigaragambyo mibi cyane ku itariki ya 8 Mutarama 1994 mu Mujyi wa Kigali yitabiriwe n’abayobozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kurinda Perezida Habyarimana bambaye imyenda ya gisivili. Bakoreye urugomo abantu benshi bakoresheje za gerenade, indembo n’ibindi bikoresho by’ubugome. Imenyekanishwa ry’itegurwa rya Jenoside mu Muryango w’Abibumbye Tariki 11 Mutarama 1994, umwe mu bayobozi bakomeye b’Interahamwe mu Mujyi wa Kigali witwaga Turatsinze Abubakar, alias Jean-Pierre, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za LONI mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri (20.000), ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, ko lisiti z’Abatutsi zamaze gukorwa, ko kandi kuva MINUAR yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera ku zindi nyinshi zari zisanzwe zarahawe imyitozo. Jenerali Dallaire yanditse inyandiko yihutirwa ayoherereza Umuryango w’Abibumbye asaba uburengenzira bwo gufatira izo ntwaro no guhagarika ibikorwa by’itegurwa rya Jenoside. Ku itariki ya 12 Mutarama 1994, Dallaire yahawe igisubizo cyasinyweho n’umwe mu bayobozi bakuru ba LONI witwa Liza Iqbar wari wungirije Koffi Annan wayoboraga icyo gihe serivisi ya LONI ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza Dallaire kwinjiza MINUAR mu bikorwa byo gufatira intwaro. Iqbar yongeyeho ko icyo Dallaire yemerewe gukora ari ukuzabiganira na Perezida Habyarimana na ba Ambasaderi b’Ubufaransa, Ububiligi na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Dallaire yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera. Kuwa 12 Mutarama 1994: Raporo y’Ambasaderi