У нас вы можете посмотреть бесплатно Umukobwa "NDABAGA" ntiyabayeho ibyo twumva ni igitekerezo или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
INSIGAMIGANI: AMAGAMBO AGEZE IWA NDABAGA Inkuru ya Ndabaga ni imwe mu nkuru abantu benshi batangarira, rimwe na rimwe ukumva ahari bayivuga nka filime ikomeye cyane yamenyekanye ku isi igahindura ubuzima bw’abantu, ndetse ikaba yarakoze ibidasanzwe. Ariko nubundi ni byo koko Ndabaga yakoze ibidasanzwe kandi yahinduye ubuzima bw’abantu. Imiterere ye itaramwemereraga kwisanisha n’undi uwari we wese, niyo yatumye inkuru ye imenyekana cyane ikagera n’ibwami. Ni inkuru itera imbaraga imbaraga cyane igitsinagore, kuko ubusanzwe uwo Ndabaga nawe yari umukobwa. Benshi muri icyo gihe cye ntibiyumvishaga ibyo yakoraga ahoy aba yarabikuye, kugeza ubwo na nyina yumvaga atunguwe no kubona imiterere y’umwana y’ibyariye. Ubundi bitakunze kubaho cyane ko umwana w’umukobwa, yihindura ibice by’umubiri we, ariko Ndabaga nk’umwana w’umukobwa wavutse ari wenyine yakoze ibishoboka byose acungura se, amusubiza mu rugo yari amaze imyaka n’imyaniko ataragaruka, mwibaze ko Ndabaga Atari azi se, na se akaba Atari azi umwana we. Amagambo Ageze iwa Ndabaga: Iyi ni inkuru ivugwa cyane iyo mu isi y’iki gihe, hagaragaye igikorwa kitabiriwe n’igitsinagore ku mubare mwinshi cyane, nyamara ari igikorwa gisanzwe kimenyerewe ku gitsinagabo. Urugero ukabona urugamba ruranzitse hagatabara abagore, Ibintu biba byageze iwa Ndabaga. Nta gushidikanya haba hitabajwe imbaraga zitunguranye, kandi bikarangira ubushobozi bwazo bubyaye umusaruro. Inkomoko y’AMAGAMBO AGEZE IWA NDABAGA, niyo ngingo tugiye kubagezaho mu kiganiro cyacu cy’uyu munsi. Iyi ni intsinzi Tv. Na none nifashishije igitabo: “IBIRARI BY’INSIGAMIGANI, igitabo cya mbere, icapisho rya gatatu, kikaba igitabo cyatangajwe bwa mbere mu mwaka wa 1980, iri capisho rya gatatu ryo ryatangajwe mu mwaka wa 2005, n’icyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo. Jye wabateguriye iki kiganiro ugiye no kukibagezaho nitwa Eric SAFARI. Mbahaye ikaze! Amateka avuga ko, Ndabaga yari umukobwa wavukaga mu Bwinshaza mu bice bya za Kibuye, ubu ni mu ntara y’uburengerazuba, ahasaga mu mwaka wa 1700. Uwo mukobwa Ndabaga ngo yari yaravutse ari ikinege, aza kwirengagiza imirimo y’abakobwa ahubwo ayoboka imirimo y’abahungu, Atari uko yanze iyo abakobwa bakora, kuko yayigaga afite intego ashaka kugeraho, aho urugamba rukomeye Ndabaga yumvaga agomba gutabara. Ibyo byatumye aba icyamamare mu bihe bye no mu bantu b’icyo gihe, Atari urungano rwe gusa, ahubwo n’umwami abona ubwamamare bwa Ndabaga, biza gutuma ndetse n’abagabo babaye ibinege badasubira ku rugerero. Uyu ndabaga ni we nkomoko y’Amagambo Ageze Iwa Ndabaga. Ubundi uyu mugani bawuca iyo babonye ibintu bimaze kuba ingombabagabo, byakomeye ku buryo nta munyantege nke wabyisukira, nibwo bavuga ngo: “Amagambo ageze iwa Ndabaga!” cyangwa ngo “Byageze iwa Ndabaga”. Bamwe batekereza imvano yawo ntibavuge amavu n’amavuko y’uwo Ndabaga, abandi ariko bakavuga ko yari umukobwa wa Nyamutezi mu Bwishaza ho mu bice byahoze hitwa ku Kibuye, ahasaga umwaka w’I 1700. Ndabaga uwo ngo yavutse ari ikinege, yari wenyine mu muryango nta muvandimwe wundi yagiraga, atagira uwo akurikira n’umukurikira, kandi yari umukobwa. Ubwo Ndabaga amaze kuvuka akiri uruhinja, se ajya mu rugerero, kubera ko ubusanzwe kera abagaboa bajyaga ku rugerero I bwami, ajyana n’abandi Banyabwishaza. Se wa Ndabaga amaze kuba umugabo w’ijigija, ndabaga akaba yarasigaranye na nyina, Ndabaga akura atazi se umubyara, bimutera kujya ahora abaza nyina, ati: “Mbese ko ntajya mbona data aba hehe?” Nyina nyina na we akamusubiza, ati: “Aba mu rugerero.” Byatinda Ndabaga akongera kumubaza, ati: “Ariko se ni kuki data adataha?” Nyina akongera kumusubiza, ati: “Ni uko adafite umwana w’umuhungu wo kumukura, ntagire n’undi bava inda imwe ngo amukure, yagiye atarabyara umutabazi! Usibye kuba Ndabaga yari umwana umwe gusa, na se yari ikinege nta muvandimwe yagiraga cyangwa se umuhungu wamusimbura ku rugerero. Bihorobohore Ndabaga akumva amagambo nyina amuganirira, noneho Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihugu: nko kurasa, gusimbuka, gutera icumu, gufora umuheto w’inkingi, kwiruka, mbese imirimo ya gihungu yose arayitoza ayimarayo, ndetse ajya no mu bacuzi kwimenesha amabere, maze barayasatura barayashiririza ngo adapfundura. Nyina yamubaza icyo abigirira, Ndabaga kamubwira, ati: “None se ko ari jye uri mu kigwi cya data, nintiga byose uzarengerwa na nde wundi!”., Yumvaga ko kuba ari ikinege bidakwiye kuba impamvu yo kubura umwana wakora imirimo yose, ikenewe mu rugo ngo ni uko ari umukobwa, kuva ubwo atangira ubutwari bwe mu kwerekana ubushobozi bwe...