У нас вы можете посмотреть бесплатно DORE IMPAMVU ESHATU ZITUMA DUHIMBAZA IYI TALIKI YA 2 GASHYANTARE KU BURYO BUSHAMAJE! или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Ku wa 02 Gashyantare: YEZU ATURWA IMANA MU NGORO ISOMO RYA MBERE: Malakiya 3,1-4 __________________________ Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’Ingabo ubivuga. 2Ni nde uzihanganira uwo munsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. 4Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere mu myaka ya kera. ZABURI 24 (23), 7,8,9,10 _______________________ Inyik/ Nihasingizwe Umukiza ukomoka ku Mana, nahabwe ikuzo Uwoherejwe na Nyagasani. IVANJILI: Luka 2,22-40 ______________________ Muri icyo gihe, umunsi w’isukurwa wategetswe na Musa uragera, Ababyeyi ba Yezu bamujyana i Yeruzalemu kumutura, Nyagasani,nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, bakurikije itegeko rya Nyagasani. Icyo gihe i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, na we amwakira mu biganza bye, ashimira lmana avuga ati «Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze; kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose. Ni we rumurl ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli!» Se na nyina batangazwa n’ibyo bamuvugagaho. Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya nyina wa Yezu ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impanvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli, wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera lmana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. Nuko umwana arakura, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.