У нас вы можете посмотреть бесплатно Uko IBISHITANI byaje Guhinduka IBIYEHOVA - Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha? или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha? “Natangiye kwikinisha mfite imyaka umunani. Nyuma naje kumenya uko Imana ibibona. Iyo nongeraga kubikora, numvaga mbabaye cyane. Naribazaga nti ‘ubu koko Imana yakunda umuntu umeze nkanjye?’”—Luiz. IYO ugeze mu gihe cy’amabyiruka, irari ry’ibitsina rishobora kwiyongera cyane. Ibyo bishobora gutuma ugira akamenyero ko kwikinisha.a Hari benshi bashobora kumva ko nta cyo bitwaye. Bakavuga bati “nta we byagize icyo bitwara!” Icyakora, hari impamvu zifatika zagombye gutuma wirinda iyo ngeso. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwice ingingo z’imibiri yanyu . . . ku birebana . . . n’irari ry’ibitsina” (Abakolosayi 3:5). Kwikinisha ntibigabanya irari ry’ibitsina ahubwo bituma ryiyongera. Zirikana nanone ibi bikurikira: ● Kwikinisha bituma umuntu agira akamenyero ko kwita ku nyungu ze gusa. Urugero, iyo umuntu yikinisha, aba yatwawe n’uburyo yumva umubiri we uguwe neza. ● Kwikinisha bituma umuntu abona abo badahuje igitsina nk’ibikinisho cyangwa ibikoresho byo guhaza irari rye. ● Kubera ko kwikinisha bituma umuntu arangwa n’ubwikunde, bishobora gutuma atanyurwa n’imibonano mpuzabitsina igihe azaba yarashatse. Aho kwikinisha ugira ngo wimare irari ry’ibitsina rikubuza amahwemo, ihatire kugira umuco wo kwifata (1 Abatesalonike 4:4, 5). Kugira ngo ubigereho, Bibiliya ikugira inama yo kwirinda ibintu bishobora gutuma ugira irari ry’ibitsina (Imigani 5:8, 9). Byagenda bite se niba warabaswe n’ingeso yo kwikinisha? Ushobora kuba waragerageje kuyicikaho ariko bikanga bikakunanira. Ushobora kwibwira ko nta garuriro kandi ko udashobora kubaho uyobowe n’amahame y’Imana. Uko ni ko umuhungu witwa Pedro yumvaga ameze. Yaravuze ati “igihe nongeraga gucikwa nkikinisha, byarambabaje cyane. Natekereje ko Imana itazigera imbabarira ibyo nakoze. No gusenga byarananiye.” Niba nawe bijya bikubaho, ntucike intege. Amazi ntararenga inkombe. Hari abantu benshi, abato n’abakuze, bacitse ku ngeso yo kwikinisha. Nawe wabishobora!