У нас вы можете посмотреть бесплатно Yohana Ep 3: Hitamo kubabara ufite Yesu aho kwishima udafite Yesu. или скачать в максимальном доступном качестве, видео которое было загружено на ютуб. Для загрузки выберите вариант из формы ниже:
Если кнопки скачивания не
загрузились
НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием видео, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу
страницы.
Спасибо за использование сервиса ClipSaver.ru
Yohana 6:1-21 1Hanyuma y'ibyo Yesu ajya hakurya y'Inyanja y'i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya. 2Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi. 3Yesu azamuka umusozi yicaranayo n'abigishwa be. 4Ubwo Pasika, iminsi mikuru y'Abayuda, yendaga gusohora. 5Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” 6Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore. 7Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.” 8Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati 9“Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y'ingano, n'ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?” 10Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk'ibihumbi bitanu. 11Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n'ifi na zo azigenza atyo nk'uko bazishakaga. 12Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.” 13Barateranya buzuza intonga cumi n'ebyiri z'ubuvungukira bwa ya mitsima itanu y'ingano, ubwo abariye bashigaje. 14Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.” 15Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufūra asubira ku musozi wenyine. 16Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja. 17Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho, 18inyanja ihindurizwa n'umuyaga mwinshi uhuha. 19Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n'eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ageze bugufi bw'ubwato baratinya. 20Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.” 21Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga.